00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impapuro z’agaciro-faranga zaguzwe miliyari 34, leta yifuzaga 15

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 28 August 2014 saa 08:18
Yasuwe :

Impapuro z’agaciro-faranga (Treasury bond) zashyizwe ku isoko na Leta y’u Rwanda zitabiriwe ku kigero cya 232% haboneka miliyari 34, ariko Leta yari ikeneye miliyari 15. Leta yari yashyize ku isoko izi mpapuro z’agaciro-faranga ishaka amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterambere bigamije kongera ibikorwaremezo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2014, GUverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko abitabiriye cyane kugura (…)

Impapuro z’agaciro-faranga (Treasury bond) zashyizwe ku isoko na Leta y’u Rwanda zitabiriwe ku kigero cya 232% haboneka miliyari 34, ariko Leta yari ikeneye miliyari 15.

Leta yari yashyize ku isoko izi mpapuro z’agaciro-faranga ishaka amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterambere bigamije kongera ibikorwaremezo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2014, GUverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko abitabiriye cyane kugura Treasury bond ugereranyije n’izaherukaga gushyirwa ku isoko mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abitabiriye iri soko bazajya bahabwa inyungu ya 11,875% mu gihe cy’umwaka, ariko mu mezi atandatu bazajya bayihabwa.

Abaguze impapuro z’agaciro-faranga ni 91, ubushize bari 56. Mu bitabiriye harimo banki 14 z’imbere mu gihugu mu gihe ubushize zari 16, ibigo byabaye 36 mu gihe ubushize byari 10.

Kuba haritabiriye abantu benshi ugereranyije na mbere, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Gatete Claver yagize ati “Hitabiriye abantu benshi, ikigaragara ni uko bafite icyizere muri Leta y’u Rwanda kuko niyo bagurije kandi niyo izabishyura.”

Gatete yakomeje avuga ko iki gikorwa kizongera kuba mu Gushyingo uyu mwaka.

Izi mpapuro zigiye gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane aho abataziguriye mu Rwanda bazigurira kuri iri soko, abaziguze bakabona inyungu iruseho.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Kuba harashakwaga miliyari 15 ariko hakaboneka aruta ay’agaciro k’izi mpapuro z’agaciro-faranga (miliyari 34), hazakoreshwa uburyo bw’isaranganya kugira ngo hasigare miliyari 15 gusa. Abashyizemo amafaranga menshi hari ayo bazasubizwa mu buryo bw’isaranganya, abaturage basanzwe ayabo ntazakorwaho, bazakomeza guhabwa amahirwe kuko n’ubusanzwe bashyiramo atangana n’ay’ibigo na banki nini.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages