Mu nama ngarukamwaka ya gatanu ku bucuruzi muri Afurika yateguwe n’abanyeshuli biga iby’ubucuruzi muri kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ikazabera mu ishuli ry’ubucuruzi ry’iyo kaminuza, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azageza ijambo nyamukuru ku bazayitabira.
Iyo nama iteganyijwe tariki ya 18 Gicurasi 2013, Perezida Kagame azaba ari kumwe n’abashoramari batandukanye, abayobozi, intiti, aboyobora inganda ndetse n’abanyeshuri bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bazaba baturutse hirya no hino ku isi.
Muri kaminuza ya Oxford, hazasumirwa hamwe iterambere ku mugabane w’Afurika, ahakwiye gushorwa imari ndetse basangire n’ibitekerezo bafatiye ku rugero rw’u Rwanda aho abaturage barwo bagenda bivana mu bukene.
Mu biganiro bizahabera, hazanareberwa hamwe uko ubucuruzi muri Afurika bukorwa, ishoramari mu by’ikoranabuhanga, ndetse n’uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Afurika.
Ihuriro ry’Abanyeshuli bize iby’ubucuruzi muri Kaminuza ya Oxford riharanira guteza imbere ubucuruzi ku mugabane w’Afurika; ubu rigizwe n’abanyeshuli bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bakuye mu Ishuli ry’ubucuruzi rya Said ryo muri iyo kaminuza.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa oxfordafricanetwork avuga ko mu bandi bateganyijwe kugeza ijambo ku bazitabira inama, harimo umuyobozi mukuru wa Ethiopian Airways Tewolde GebreMariam, Visi Perezida wa Banki Nyafuruka itsura Amajyambere Mthuli Ncube, ushinzwe itumanaho mu ishami rya Google ryo muri Afurika Dr Julie Taylor na Abdirashid Buale, umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora ibyo kohererezanya amafaranga, Dahabshiil.



















TANGA IGITEKEREZO