Ba Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Kagame Paul w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo basinyanye amasezerana n’u Bushinwa yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali ukagera n’i Juba.
Muri iki gikorwa cyabereye i Nairobi muri Kenya kuri iki Cyumweru, u Bushinwa bwari buhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Li Keqiang wari amaze iminsi mu ruzinduko muri Afurika.
Uyu muhanda wa gari ya moshi ugamije koroshya imigenderanire no kugabanya igiciro cy’ubwikorezi mu karere, ukaba uzubakwa n’u Bushinwa.
Basinya amasezerano n’u Bushinwa, Perezida Kenyatta yavuze ko imihanda ya gari ya moshi isanzweho yubatswe n’imbaraga z’ubukoloni, ariko imishya iri kubakwa hakoreshejwe ubufatanye bw’ibihugu.
Museveni we yashimiye ibikorwa by’u Bushinwa muri Afurika anongeraho ko nta gari ya moshi, nta terambere ryagerwaho.



















TANGA IGITEKEREZO