00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside batishoboye barashima ko Girinka yabagezeho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 May 2012 saa 09:13
Yasuwe :

Kuwa 17 Mata 2012, Akarere ka Huye kashyikirije inka 64 abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gukomeza kubafasha guhangana n’ingaruka za Jenoside ndetse no gushimangira gahunda yatangijwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yo koroza Abanyarwanda.
Izi nka zatanzwe ku bufatanye n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, zikaba zigize icyiciro cya nyuma cy’abari batoranyijwe gufashwa. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda barayishimiye, bakaba (…)

Kuwa 17 Mata 2012, Akarere ka Huye kashyikirije inka 64 abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gukomeza kubafasha guhangana n’ingaruka za Jenoside ndetse no gushimangira gahunda yatangijwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yo koroza Abanyarwanda.

Izi nka zatanzwe ku bufatanye n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, zikaba zigize icyiciro cya nyuma cy’abari batoranyijwe gufashwa. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda barayishimiye, bakaba bahamya ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bugana heza.

Aba basizwe iheruheru na Jenoside bavuga ko nyuma y’ibibazo bajyaga bahura na byo ubu bigiye gukemuka, ndetse n’ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.
Muri buri murenge hafashijwe abantu nibura abarindwi, inka zatanzwe muri uku kubafasha zikaba ari 110 mu karere kose ka Huye.

Izi nka bazihawe zihaka amezi ari hejuru y’atatu, bakaba kandi bazafashwa kuzitaho kuko mu kuzihabwa babaha n’imiti izirinda indwara zitunguranye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages