Iyi nkunga yatanzwe n’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi baterankunga mpuzmahanga yagenewe abo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gakenke, Rulindo, Rubavu, Nyabihu na Ngororero ikazazahabwa urubyiruko imirimo iciriritse irimo nko gucuruza ku gataro, abanyonzi, abacuruza ku mihanda, abakora mu birombe, abayede n’abandi.

Igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga cyabaye kuwa Kane, tariki ya 23 Mata 2015.

Abacururiza ku gataro bari mu bagiye gufashwa
Abacururiza ku gataro bari mu bagiye gufashwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘AJPRODHO-JIJUKIRWA’ ari nawo uzashyira mu bikorwa uyu mushinga, Nkurunziza Enock, yavuze ko bazibanda mu kongerera ubumenyi abakora akazi gacirirtse muri utwo turere barimo.

Yagize ati“Ni umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rukora imirimo iciriritse, tuzafatanya na YCWA na Care International, uzamara imyaka ine hakoreshwe amayero asaga miliyoni ebyeri.”

Nkurunziza yakomeje avuga ko hari ibibazo bizasubizwa n’uyu mushinga birimo abahura n’ibibazo kuko abakozi bo mu ngo nta masezerano y’akazi bagira, barirukanwa, baramburwa, abagore bafatwa ku ngufu n’ibindi.

Ati“Ibi bibazo harimo n’ubukene nibyo dushaka gusubiza, harimo no guhanga akazi kandi.”

Mu bazafashwa, ab’igitsinagore biteganyijwe ko bazibandwaho muri uyu mushinga ngo batere imbere, harimo abazunguza ku gataro, abayaya n’abandi bajyaga bafatwa ku ngufu n’abakoraga ubu bucuruzi butemewe.

Aya mafaranga azifashishwa muri ibi bikorwa byo kubitaho, kubahugura no kubaha ibikoresho bazifashisha mu mirimo mishya.

Care International, umwe mu batanze 20% by’ingengo y’imari izifashishwa muri uyu mushinga, isanga uzafasha benshi kandi ukageza ku Banyarwanda ubuzima bwiza.

Rusanganwa Eugene, umukozi wa Care Intertnational ushinzwe gahunda y’abana n’urubyiruko, yavuze ko Care izatanga inkunga y’ubumenyi ngo umushinga ukorwe neza, itanga amahugurwa, imfashanyigisho no kureba niba ibyateguwe bifite ireme igatanga inama, ikanatanga raporo.

Ati “Bazigishwa gucunga umutungo muto kuwuzigama , kuzunguza amafaranga no kuyashora mu bikora bibyara inyungu no gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari biciritse. Abazatoranya bazahere ku bafite ibibazo kurusha abandi kugira ngo hakemuke ibibazo abatanze aya mafaranga bazabone ko yakoreshejwe uko bikwiye.”

Uyu mushinga wamaze kumenyekanishwa mu turere turindwi twose uzakoreramo , ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’ubw’urubyiruko rukazagena abazahabwa aya mahirwe.

[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus