Iyi gare yatangiye kukorerwamo n’ibinyabiziga n’ibikorwa by’ubucuruzi, kuwa 9 Mata 2015, nyuma y’igihe kirerekire Akarere ka Huye kanengwa kutagira gare yakira ibinyabiziga bihagaragara n’ibindi bituruka hirya no hino.
Bamwe mu bagenzi twasanze bagiye gutega imodoka muri iyi gare bavuga ko biteze ko bizaca ubutekamutwe bwajyaga bugaragara, aho hari ababashukagaga bababeshya ngo bagiye kubereka imodoka zihuta bakabambura utwabo.
Aba bagenzi kandi bavuga ko kuba imodoka zagiye kujya zihagarara ahantu hamwe kandi hazwi, bizakuraho ikibazo cy’abajyaga basiragira bashaka imodoka.
Uwitwa Niyomugabo twasanze ateze imodoka iva Huye ijya Kigali yagize ati”Twabyishimiye kuko umuntu aza hano agasanga imodoka ziri hamwe agakatisha itike yaho agiye atiriwe azenguruka mu mujyi. Hari ubwo wajyaga hamwe ukayibura wasohoka ugiye gushakira ahandi ugahura n’abatekamutwe bakagushuka ngo ngwino tukwereke imodoka bakaba bakwiba.”
Abatwara abagenzi nabo bavuga ko usibye kuba babonye ahantu heza ho guparika imodoka zabo, bishimira ko iyi gare izarushaho gusigasira umutekano w’abagenzi.
HUmwe yagize ati“Hari ubwo umugenzi yahuraga n’abanyamutwe bakamubeshya ngo bagiye kumwereka imodoka bakamwiba, ubu hano muri gare hari inzego z’umutekano kandi ntawe bapfa kubeshya kuko aho dukorera harazwi kandi haregeranye.”
Abatwara abagenzi mu modoka zizwi nka ‘twegerane’ bo bavuga ko gare nshya ibafashije guca amakimbirane bagiranaga n’abakora ku modoka nini z’ama agences.
Muhire ati“Twirirwaga dushwana n’abashoferi ba Agence bashaka kutwara abagenzi bava i Tumba no mu Irango ku buntu, kuko twe baba badutesha icyashara.”
Uretse abagenzi n’abashoferi ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubona gare yubatswe nka kimwe mu bikorwa by’iterambere rizamura ubukungu bwako.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko igiye kongera ubukungu bw’Akarere, bitewe n’uko izajya yakira abagenzi benshi baturutse mu turere dutandukanye, n’abaturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati“Ni gare mpuzamahanga, ubukungu bw’Akarere buziyongera kuko turaza kugira ngo abagenzi benshi baturuka hirya no hino. Ariko na none ni gare irimo amazu y’ubucuruzi, ku buryo n’abatabonaga aho bacururiza barahabona.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kandi butangaza ko iyi gare izafasha no kurushaho kunoza serivise zitangirwa mu mujyi wa Huye, no kongera umubare w’abikorera.
Mu cyumweru gishize, Umukuru w’Igihugu yasuye iyi gare nka kimwe mu bikorwa by’iterambere kiri muri Huye.



















TANGA IGITEKEREZO