Abakozi b’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) bahuguye amakoperative atanu y’abahinzi b’imboga n’imbuto bo mu Karere ka Bugesera, babasobanurira uburyo bwo guhinga neza no kumenya isoko bahingira iryo ari ryo.
Umukozi wa JICA, Furaha Pascal yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona inyungu z’ibyo bahinga, JICA ihuza abacuruzi n’abahinzi b’imboga n’imbuto bakungurana ibitekerezo, hagamijwe kumenya uwo bahingira n’uko isoko ry’umusaruro wabo rihagaze.
Yanongeyeho ko JICA yongerera ubumenyi abahinzi bwo guhinga ahantu hato bakabona umusaruro utubutse.
Amashyirahamwe yahuguwe ni "Terimbere" na "Kotaru" zo mu Murenge wa Ruhuha, "Kotemu" yo mu murenge wa Mareba, "Twisungane" yo muri Ngeruka n’abahinzi b’imboga ba Burenge ho mu Murenge wa Kamabuye.



















TANGA IGITEKEREZO