Ku bijyanye n’iyi nama, Perezida Paul Kagame yagize ati "Buri gihugu kigomba kwishyiriraho inzira ikigeza ku iterambere. Ariko ubufatanye, mu guhanahana ibitekerezo no kwigira ku byo abandi bagezeho byafasha muri urwo rugendo ku buryo bufatika.”
"ATF izahuza abantu bakomeye muri guverinoma zo muri Afurika, abacuruzi, imiryango itari iya leta, baganira ku ntambwe ikurikira ziganisha ku mpinduka muri Afurika no kureba uko hakubakwa ubukungu bukomeye ku rwego mpuzamahanga.”
Abateguye iyi nama bavuga ko izanahurizahamwe impuguke mu iterambere, zo muri Afurika no ku yindi migabane, zizarebera hamwe uko impinduka zikenewe mu bukungu bwa Afurika zagerwaho.
Umuyobozi w’ikigo cya African Center for Economic Transformation (ACET), Dr K Y Amoako, yagize ati “Turi kugerageza guhindura Afurika itekereza ku nzitizi ifite n’ibisubizo byayifasha kuzirenga.”
Bimwe mu bizaganirwamo harimo kuzamura ubumenyi bufasha mu guhanga imirimo ikenewe ku rubyiruko rukomeje kwiyongera muri Afurika, kubaka ubuhinzi bujyanye n’igihe, gusakaza serivisi z’imari, kubungabunga imitungo kamere n’ibindi.
Mu bazatanga ikiganiro muri iyo nama harimo Perezida Kagame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika, Carlos Lopes; Umuyobozi wa Mara Group akaba n’umuyobozi w’akanama ka Loni gashyinzwe kwihangira imirimo, Ashish Thakkar; Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina; na Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Makhtar Diop.





Ibitekerezo 0