Sena yafashe icyemezo cyo gutumiza Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe iby’Ingufu muri MININFRA gutanga ibisobanuro by’imishinga y’amashanyarazi yadindiye, akagaragaza koko niba intego u Rwanda rwihaye mu by’ingufu izagerwaho mu mwaka wa 2017, akanasobanura iby’imishinga y’amashanyarazi icunzwe nabi bigahombya Leta.
Ubwo Minisitiri Musoni yari yaherekeje Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaba ari Umujyanama wa Perezida Paul Kagame basura uruganda rw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu Karere ka Rwamagana ku wa 12 Gashyantare 2015, yemereye itangazamkuru ko ntaho Sena yibeshye.
Yagize ati “Ibyo Abasenateri bavuze bifite ishingiro, hari ingomero cyane cyane ntoya Leta yari yarashoyemo amafara zidakora, n’izindi zikora nabi. Icyo twafasheho icyemezo ku rwego rwa Guverinoma ni uko tuzegurira abikorera.’’
Yavuze ko isoko ririmo gutangwa biyobowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku buryo ukwezi kwa Gashyantare kurangira gutoranya abatsindiye kuzicunga birangiye, noneho muri Werurwe Leta y’u Rwanda igasinyana n’abaritsindiye.
Ingomero zizegurirwa abikorera ni izitanga ingufu ziri hasi ya Megawatt eshanu.
Isezerano abaturage bahawe rizasohora
Kuba u Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi zitageze kuri kimwe cya kabiri cya megawatt 563 cy’izikenewe ngo mu 2017 abaturage 70% bazabe bacaniwe, Minisitiri Musoni ntatewe ubwoba n’igihe gito gisigaye.
Yavuze ko akurikije imishinga Leta y’u Rwanda ibona izatanga ingufu mu mwaka wa 2017 intego ishobora kuzaba itaragerwaho neza, ariko mu 2018 intego yaba itaregerwaho 100% ikaba yegereye.
Yagize ati "Dufite akazi gakomeye ko kongeraho hafi MW 400, icyo nakubwira ni uko uyu munsi dufite imishinga tubona igiye gutangira hano mu gihugu muri uyu mwaka izazana hafi megawatt 300."
Musoni avuga ko ubu u Rwanda rufite Megawatt hafi 160, zizyongeraho 70 muri uyu mwaka. Izi zikazakomoka ku mushinga wa KivuWatt uzatanga Megawatt 25 uzaba warangiye muri Gicurasi 2015, umushinga wa Gishoma uzatanga Megawatt 15 uzaba urangiye muri Nyakanga, n’izindi Megawatt 30 zizagurwa muri Kenya na zo umuyoboro uhuza u Rwanda na Uganda ukazaba wuzuye muri Nzeri.
Ati “Njyewe mfite icyizere ko mu mwaka wa 2018 tuzaba dufite megawatt zirenga 500.”
Indi mishinga iteganyijwe harimo uwa Rusumo uzatanga Megawatt 89, uwa Nyabarongo II uzatanga Megawatt 120 n’indi y’ingomero nto hirya no hino mu gihugu.
Uretse ingufu z’imbere mu gihugu, hari n’undi wa Ethiopia yemeye kuzohereza Megawatt zibarirwa muri 400 mu 2017.
Minisitiri Musoni yagaragaje ko abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bazaba bari ku kigero cya 23% muri Kamena, mu gihe cya vuba hakongerwaho 23% ku bakoresha umurongo usanzwe w’amashanyarizi, bikaba bisaba ingengo y’imari y’Amadolari y’Amerika miliyoni 900, leta igakenera ku bashoramari miliyoni 450, ingo ibihumbi 500 zacanirwaga hakiyongeraho ibihumbi 600.
Uretse gukoresha umurongo usanzwe, Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukoresha izindi ngufu nk’izituruka ku mirasire y’izuba zikazacanira abaturage ku kigero cya 22%.
Minisitiri yemeje ko nta kibazo cy’ ingengo y’imari yo gucanira abaturage ku kigero cya 60%, ngo igishakishwa n’iya 10%.
Ingufu z’amshanyarazi niziboneka uko zikenewe, ihurizo rizasigara ku buryo bwo kuzigeza ku baturage, bitewe n’imiturire.
Yagize ati "Ntituzasanga abantu mu kabande, bagomba gutura mu midugudu." Asobanura ko bidashoboka ko buri rugo rwagezwaho amashanyarazi bagituye bategeranye.



















TANGA IGITEKEREZO