Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Kivu Watt ugamije kubyaza amashanyarazi gaz methane iboneka mu kiyaga cya Kivu, hatangiye gucukurwa iyi gaz methane ari nako ikorerwa isuzumwa ryagaragaje ko yujuje ubuziranenge.
Mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli nibwo hacukuwe Gaz Methane ya mbere mu Kivu muri gahunda y’umushinga witezweho ko mu kwezi gutaha uzatangira gutanga megawatt 25 z’amashanyarazi mu cyiciro cyawo cya mbere.
Jarmo Gummerus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal mu Rwanda, ari nacyo gifite isoko ryo kubyaza Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu amashanyarazi angana na megawatt 100 mu myaka 25, yemereye The New Times ko ibyo bakoze ari icyiciro cy’ibanze mbere yo gutangira kubyaza gaz methane amashanyarazi.
Gummerus yakomeje avuga ko bizeye ko icyiciro cya kabiri, icya gatatu n’icya kane bizarangira vuba bitewe n’ubunararibonye bakuye mu cyiciro cya mbere.
Hari hashize imyaka irindwi icyiciro cya mbere cy’umushinga wa KivuWatt gitangiye ariko nta musaruro kiratangira gutanga.
Uyu mushinga wagombaga kuba watangiye kubyazwa ingufu z’amashanyarazi muri 2012 ntibyashoboka, hemezwa ko uzatangira gukora muri Nyakanga uyu mwaka, ariko nabyo ntibyashobotse.
Ikigo ContourGlobal cyakomeje kuvuga ko ibibazo bya tekiniki bitari byateganyijwe aribyo byagiye bidindiza uyu mushinga.


















TANGA IGITEKEREZO