00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha icyambu gishya cyaguye cya Mombasa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 August 2013 saa 06:06
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yitabiriye umuhango wo gutaha icyambu gishya cyaguye cya Mombasa muri Kenya.
Hari mu rwego rwo gutaha umwaro mushya w’icyambu cya Mombasa wiswe Mombasa Port Berth 19, umwaro uzaba ari wo muremure mu bujyakuzimu ndetse ukaba na mugari kurusha indi myaro yose iri ku nkengero z’inyanja y’abahinde mu burasirazuba bwa Afurika.
Uyu mwaro mushya watashwe ku mugaragarao na perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ukaba witezweho kuzateza imbere (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yitabiriye umuhango wo gutaha icyambu gishya cyaguye cya Mombasa muri Kenya.

Hari mu rwego rwo gutaha umwaro mushya w’icyambu cya Mombasa wiswe Mombasa Port Berth 19, umwaro uzaba ari wo muremure mu bujyakuzimu ndetse ukaba na mugari kurusha indi myaro yose iri ku nkengero z’inyanja y’abahinde mu burasirazuba bwa Afurika.

Uyu mwaro mushya watashwe ku mugaragarao na perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ukaba witezweho kuzateza imbere ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza cyangwa biva muri akarere kose muri rusange, kuko noneho amato manini cyane atwaye kontineri (container) nyinshi kurusha ayari asanzwe azajya abasha kwegera ku mwaro kurushaho.

Perezida Kagame kimwe na Guverinoma y’u rwanda bakaba bagaragaje ko iki ari igikorwa cyo kwishimirwa, ndetse ngo uyu munsi ukaba ari n’umunsi ufite byinshi uvuze ku iterambere ry’akarere muri rusange.

Perezida Kenyatta yavuze ko iki cyambu cya Mombasa kigomba kwigaragaza cyane mu ruhando mpuzamahanga rw’ibindi byambu, ku buryo gifasha mu kugirira umumaro akarere kose ka Afurika y’uburasirazuba.

Yagize ati: “Turashaka kugira icyambu cya Mombasa kimwe mu byambu binini, birimo ubucuruzi n’ibikorwa byinshi, kandi kikanaba icyorohereza ubucuruzi kurusha ibindi ku nkombe z’inyanja muri Afurika y’uburasirazuba.”

Yakomeje ati: “Igikorwa dutashye uyu munsi, kiragaragaza ubushake no kwiyemeza kwa za guverinoma mu guteza imbere ubucuruzi n’ibikorwa mu karere. Uyu niwo mwaro ufite indiba ndende muri Afurika yose y’uburasirazuba.”

Abakuru b'ibihugu ku cyambu cya Mombasa - Berth 19

Uyu mutegetsi mushya wa Kenya yavuze ko guverinoma ye iri gukora ku buryo bwose yashyiraho ingamba zo guteza imbere inzira za gari ya moshimu rwego rwo gukemura ikibazo cy’itwarwa ry’ibicuruzwa, ku buryo bizanagabanya ikiguzi cyo gukora ibikorwa mu karere.

Yongeyeho ko mu myaka mike iri imbere bagiye kongera inzira za gari ya moshi kuva ku kigero cya 4 kugera kuri 50% ndetse no kongera ikoranabuhanga ku cyambu ku buryo bizafasha Kenya n’abaturanyi bayo.

Aba bakuru b’ibihugu bya Kenya u Rwanda na Uganda bakaba mu nama bagiranye ku bikorwa remezo, banasinye inyandiko yinjiza igihugu cy’u burundi na Sudan y’amajyepfo mu mugambi w’iterambere bihuriyeho, ndetse no kuba muri komite ngenzuzi y’ibikorwa tekiniki.

Perezida Kenyatta yakira mugenzi we w'u rwanda Paul Kagame ku mwaro wa 19 w'icyambu cya Mombasa

Reba video y’ijambo ry’abakuru b’ibihugu hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages