{Uru ruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwuzuye mu Karere ka Rwamagana rwatashywe ku wa Kane tariki 5 Gashyantare, rukaba rwitezweho gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5, bivugwa ko ahagije ngo acanire ingo zisaga ibihumbi 15.}

Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Rubona muri Aka karere rwatwaye miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda rwubatswe na Sosiyete y’Abaholandi “Gigawatt Global”, imwe mu zishyira mu bikorwa umushinga wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, wo gukwiza amashanyarazi muri Afurika.

Bivugwa ko uru ruganda ari rwo rwa mbere rugari muri Afurika y’Uburasirazuba rutunganya amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho umusaruro warwo wiyongera ku murongo w’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Miniditiri Musoni ari kumwe n'abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza uru ruganda
Miniditiri Musoni ari kumwe n'abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza uru ruganda

Goverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ikaba yaragiranye amasezerano y’ubugure na sosiyete yo mu Buholandi, “Gigawatt Global” mu gihe cy’imyaka 25.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni Jamus , yashimiye abashoramari bashoye muri uyu mushinga, avuga ko gukoresha imirasire y’izuba bijyanye n’intego igihugu cyihaye yo kurengera ibidukikije ndetse bikanafasha kuzagera ku ntego yo gucanira 70
5 by’Abanyarwanda bitarenze mu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Izi Megawatt 8.5, zirongera umubare w’amashanyarazi igihugu cyari gifite; ubu dufite Megawatt 156. Nk’igihugu kandi, mu myaka itatu iri imbere turifuza kugira 563. Birumvikana rero ko tugikeneye byinshi byo gukora kugira ngo tubone amashanyarazi menshi, tubone uko tuyakwirakwiza mu baturage hirya no hino mu gihugu ahari ibikorwa by’iterambere.”

Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko abaturage 23% ari bo bafite amashanyarazi, muri iyi gahunda y’uko 70% by’Abanyarwanda bazaba bafite amashanyarazi mu mpera z’umwaka wa 2017.

Yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho, kahenewe abashora imari mu mashanyarazi, dore ko ngo ingufu za Leta zonyine zidahagije kugira ngo iyi ntego igerweho.

Habonetse abashoramari benshi n’ibiciro byagabanuka

Minisitiri Musoni yavuze ko nihaboneka umubare munini w’abashora imari mu mashanyarazi nta kabuza n’igiciro cyayo kizagabanuka.

Ati “Bizafasha kugabanya igiciro cyayo, kuko n’ubu turimo kwiga ku giciro cy’amashanyarazi…Ndetse muri uyu mwaka tuzabona andi mashanyarazi hafi Megawatt zigera kuri 70. Izo (MW) nizinjiramo zisanga 156 dusanzwe dufite, turakeka ko igiciro cy’amashanyarazi kizaba ari cyiza. Hari n’abandi bashoramari turimo kuvugana bazubaka uruganda ruzatanga Megawatt 10 mu gace ka Rwinkwavu (mu Karere ka Kayonza).”

Kuri ubu amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba akoreshwa n’abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Rilima by’umwihariko ishuri Agahozo Shalom.

Umuyobozi wa Global Innovation, Yosef Abromowitz, yemeza ko kuba iri shuriAgahozo Shalom n’abarituriye biri mu hacaniwe n’aya mashanyarazi bitanga icyizere ko umushinga wa Perezida Obama ukomeje kugoboka benshi mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

uru ruganda rwubatse ahantu hanini cyane/ Ifoto: Ambasade ya Amerika
uru ruganda rwubatse ahantu hanini cyane/ Ifoto: Ambasade ya Amerika