Umushinga wo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base, ufite ibirometero 124.8. Uyu muhanda munini ufite ubugari bwa metero zirindwi, igice cyawo kingana n’ibirometero 51.5 bizakorwa n’amafaranga angana na miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika azava muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB).
Iyi nguzanyo u Rwanda rwasinyiye izifashishwa mu bikorwa byo kubaka ikindi gice cy’uyu muhanda kingana n’ibirometero 73 birengaho gato byo kuva Rukomo-Nyagatare. Izishyurwa mu myaka 30 ku nyungu ya 1%, icyakora harimo imyaka 10 yo gusonerwa (Grace period).
Iki gice cy’umushinga kizatwara miliyoni 88.5 z’amadorali, azatangwa n’ibigega bitanu by’Abarabu byishyize hamwe birimo OFID, BADEA (Banki Nyafurika y’Abarabu itsura Amajyambere), Koweit Fund, Saudi Fund, Abu Dhabi Fund. Buri kigega kizashyiramo miliyoni 15 z’amadorali naho Leta y’u Rwanda ishyiremo miliyoni 13.5 z’amadorali.
<img1361
Abaturage bahishiwe byinshi muri uyu muhanda
Mu gusinya aya masezerano, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yavuze ko uyu muhanda uzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati” Uyu mushinga ugamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku muhanda Nyagatare- Byumba- Base, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugabanya igiciro ku ngendo zikorerwa mu muhanda wo ku muhora wa ruguru.”
Minisitiri Gatete avuga ko uyu muhanda uzahuza i Burasirazuba n’Amajyaruguru, bikazanahuza u Rwanda n’ibihugu bya Uganda na Congo kuko uzaba uhura n’iyindi ijya cyangwa iva muri ibyo bihugu.
Uyu muhanda uri muri gahunda ya Leta yo guhuza buri gice cy’igihugu, ku bijyanye n’inyungu z’abaturage cyane cyane ubutwererane, ubucuruzi, n’ubuhahirane.
Minisitiri Gatete avuga ko ubu aribwo buryo bwonyine bwo guteza imbere imijyi n’ibyaro, abantu bari mu buhinzi, ubworozi, n’ibindi bikorwa by’iterambere bakoroherwa kugeza umusaruro wabo ku isoko, bityo byongere ubuhahirane.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu kigega cy’Abarabu cy’Iterambere cya Saudi, Eng. Hassan Al-Attas, yavuze ko bishimiye gukomeza gufasha u Rwanda mu mishinga yarwo y’iterambere, cyane cyane iy’ubwikorezi.
Umuhanda uzatangira kubakwa mu mwaka wa 2017
Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga yose yamaze kuboneka, hasigaye azasinyirwa mu ntangiro za 2016 angana na miliyoni 15 z’amadolari azatangwa n’ikigega cya Abu Dhabi.
Amafaranga yose naboneka hazakurikiraho icyiciro cyo gutanga isoko hagendewe ku mategeko yo mu Rwanda abigenga.
Mu ntangiro z’umwaka wa 2017, uyu muhanda uzatangira kubakwa. Miliyoni 13.5 z’amadorali u Rwanda ruzatanga muri uyu mushinga, kimwe mu byo azakoreshwa ni ukwimura abaturage kuko muri Mutarama 2016, imitungo izatangira kubarurwa.
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO