Uyu muhanda wuzuye utwaye asaga miliyoni 62 z’amayero (arenga miliyari 51 z’amafaranga y’u Rwanda). Muri aya mafaranga, Miliyoni 57 z’amayero yatanzwe n’Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi.
Wari watangiye kubakwa muri Mutarama 2012, imirimo irangira muri Werurwe 2015.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko uyu muhanda ari ingirakamaro cyane kuko uretse kuba waroroheje ubuhahirane na Uganda, wanabakijije ivumbi ryawubagamo utarakorwa, ryangizaga icyayi ku buryo hari ubwo bakijyanaga ku ruganda bakacyanga.
Uwari uhagarariye Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, Neven Mimica, yavuze ko uyu muhanda uzafasha mu koroshya ubuhahirane mu karere.
Yagize ati "Uyu muhanda uzagira uruhare runini mu koroshya ubuhahirane mu karere. Twishimye kuba twaragize uruhare mu ikorwa ryawo ariko kuwufata neza ni inshingano y’Abanyarwanda."
Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yashimye ikorwa ry’uyu muhanda n’agaciro ufite mu buhahirane bw’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranye, anizeza EU ko hashyizweho uburyo uzajya witabwaho ugafatwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO