Ikigo gisanzwe cyorohereza ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo cyashyikirije ibigo 2 ibikoresho by’ikoranabuhanga biguze miliyoni 20, kuwa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012.
Mu bikoresho byatanzwe bigizwe na mudasobwa 8 zigendanwa, moteri izajya itanga umuriro, hamwe na ondulaire 7 zo kujya zibika umuriro ndetse n’icyuma kizajya cyunganira mudasobwa kubika amabanga yabo (serveur).
Kimwe muri ibyo bigo byahawe izo nkunga ni KOZIBI, ikigo cy’imari iciriritse gikorera mu Ntara y’i Burasirazuba, ndetse na CLECAN ihuza ibigo 10 bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’u Burasirazuba, byose bishingiye ku buhinzi n’ubworozi bwo mu cyaro.
Mugasa Henry uyobora KOZIBI mu Ntara y’i Burasirazuba, yavuzeko bakererwaga gutanga raporo na serivisi, ariko avugako bagiye kujya batanga ibyo basabwa ku gihe.
Majyambere Frolent uyobora CLECAN amaze kwakira mudasobwa 8 z’impano, nawe yavuzeko akazi kagiye koroha kandi gakorwe neza biruseho. Yongeyeho ko yishimye kuko ibikoresho bahawe bije bikurikira ibindi bari baherutse guhabwa, ashimira BDF (Business Development Fund).
Kubwimana Marcelin uhagarariye Ubujyanama muri BDF, yatangajeko ibi bigo 2 babihisemo nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bagasanga badafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije. Kubwimana yongeraho ko ibyo bigo 2 ari ibyatoranyijwe mu bindi 8 byari bimaze gukurikirana amahugurwa ya BDF.
BDF yaje ifite intego yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo mu buryo butagoranye, bafasha ibigo ibyo aribyo byose kunoza imikorere binyuze mu nama n’amahugurwa, iki kigo cyemerewe gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2011.



















TANGA IGITEKEREZO