00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel les Pyrenees yiteguye gufata abakiriya bose nk’abami

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 12 July 2012 saa 10:10
Yasuwe :

Hotel les Pyrenees iherereye mu kagali ka Karuruma, mu murenge wa Gatsata, ku musozi wa Jali witegeye Umujyi wa Kigali yiteguye kwakira buri wese uyigana, yibanda ku gutanga serivisi nziza inogeye buri wese no gufata umukiriya nk’umwami nk’uko bamaze igihe babisabwa n’Igihugu.
Iyi hotel itangiye kumenyekana bitewe n’uko iganwa na benshi baba bashaka kuyiruhukiramo kuko yitaruye Umujyi, ngo itanga umutekano w’ibyo kurya no kunywa by’abantu, kandi bakirira amakwe muri salle yayo nini cyangwa (…)

Hotel les Pyrenees iherereye mu kagali ka Karuruma, mu murenge wa Gatsata, ku musozi wa Jali witegeye Umujyi wa Kigali yiteguye kwakira buri wese uyigana, yibanda ku gutanga serivisi nziza inogeye buri wese no gufata umukiriya nk’umwami nk’uko bamaze igihe babisabwa n’Igihugu.

Iyi hotel itangiye kumenyekana bitewe n’uko iganwa na benshi baba bashaka kuyiruhukiramo kuko yitaruye Umujyi, ngo itanga umutekano w’ibyo kurya no kunywa by’abantu, kandi bakirira amakwe muri salle yayo nini cyangwa mu mahema atandukanye yabugenewe, ikanakira n’abaje mu mwiherero.

Ifite ibyumba 14 byo kuruhukiramo, itanga serivise zijyanye no kokereza abantu (amafi, inkoko, brochette n’ibindi), itegura buffet, ikagira ibyicungo by’abana, kuri ubu ikaba inafite n’itsinda ritaramira abakiriya bayo mu muziki uri live.

Ahari imikino y'abana

Umuyobozi wa Hotel les Pyrenees Nshutirabana Ildephonse, avuga ko yatangijwe n’umushoramari w’Umunyarwanda Kamali Alphonse. Ngo nk’uko inzego z’Igihugu zimaze igihe zibibashishikariza, biteguye kwakira neza buri wese uyigana inatanga serivisi inogeye buri wese, no gufata umukiriya nk’umwami.

Amahema yakirirwamo ibirori bitandukanye

Akamaro bafitiye Abaturarwanda, by’umwihariko abaturanye nayo, ni uko kuba barahaje ngo byatumye hari abenshi baza kubaka kuri uyu musozi, binatuma Abaturage b’i Jali bahabwa imirimo, dore ko banateganya kwakira n’abandi bakozi mu gihe bazaba bamaze kwagura ibikorwa byabo.

kimwe mu byumba bya hotel les pyrenees

Photo: Kwizera E.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages