Hotel les Pyrenees yiteguye gufata abakiriya bose nk’abami


Yanditswe kuya 12-07-2012 - Saa 10:10' na Kwizera Emmanuel

Hotel les Pyrenees iherereye mu kagali ka Karuruma, mu murenge wa Gatsata, ku musozi wa Jali witegeye Umujyi wa Kigali yiteguye kwakira buri wese uyigana, yibanda ku gutanga serivisi nziza inogeye buri wese no gufata umukiriya nk’umwami nk’uko bamaze igihe babisabwa n’Igihugu.

Iyi hotel itangiye kumenyekana bitewe n’uko iganwa na benshi baba bashaka kuyiruhukiramo kuko yitaruye Umujyi, ngo itanga umutekano w’ibyo kurya no kunywa by’abantu, kandi bakirira amakwe muri salle yayo nini cyangwa mu mahema atandukanye yabugenewe, ikanakira n’abaje mu mwiherero.

Ifite ibyumba 14 byo kuruhukiramo, itanga serivise zijyanye no kokereza abantu (amafi, inkoko, brochette n’ibindi), itegura buffet, ikagira ibyicungo by’abana, kuri ubu ikaba inafite n’itsinda ritaramira abakiriya bayo mu muziki uri live.

Ahari imikino y'abana

Umuyobozi wa Hotel les Pyrenees Nshutirabana Ildephonse, avuga ko yatangijwe n’umushoramari w’Umunyarwanda Kamali Alphonse. Ngo nk’uko inzego z’Igihugu zimaze igihe zibibashishikariza, biteguye kwakira neza buri wese uyigana inatanga serivisi inogeye buri wese, no gufata umukiriya nk’umwami.

Amahema yakirirwamo ibirori bitandukanye

Akamaro bafitiye Abaturarwanda, by’umwihariko abaturanye nayo, ni uko kuba barahaje ngo byatumye hari abenshi baza kubaka kuri uyu musozi, binatuma Abaturage b’i Jali bahabwa imirimo, dore ko banateganya kwakira n’abandi bakozi mu gihe bazaba bamaze kwagura ibikorwa byabo.

kimwe mu byumba bya hotel les pyrenees

Photo : Kwizera E.

IBITEKEREZO
Kamali, umuryango wawe hamwe n'abakiliya ba Hôtel les Pyrénées, mbifurije noheli nziza n'umwaka w'amata n'ubuki wa 2013. Mugire amahoro. Jean-Marie.
Musubize24.12.2012 saa 05:05
Jean-marie
Urugero rw'amayoga twifuza : - bières : 1664, Leffe, desperados, heinkein,.... apéritifs : Cognac, Grandmarnier, Contreau, Martini, St Rafaë l, ..... Whisky : Jack Daniels, Chivas, Ballantines, Black Labels,....... Ikindi, abo babyinira ba clients : abosore bagomba kuba bakeye, abokobwa beza kandi bazi kubyina. Komera Kamali kandi ukomeze utere imbere. Jean-Marie.
Musubize17.07.2012 saa 06:58
Niyodusenga Jean-Marie
Ko mutatubwira iby'IGISOPE kihabera ? Muduhe amakuru tuzanyarukireyo.
Musubize17.07.2012 saa 01:05
Rusirare
Inkoko y'aho mperuka igura 7.000 gusa kandi ni Inyarwanda nziza pee !! Naho ifi bayimpereye 8.000 kandi ni kinini cyane biba bikiri fresh byo ndabyemeza. Ubu Madame wanjye ngerageza kumukwepa nibura weekend kuko aba ansaba ngo tujyaneyo.
Musubize16.07.2012 saa 13:30
Kalisa
Iyi Hoteli ni nziza pe, iri ahantu heza, irisanzuye, irakeye, tuzayirangira n'abanyamahanga. Turifuza ko yangira piscine vuba ndetse na manège pour les enfants. Byaba byiza kandi ifite n'amayoga y'iburayi ahagije. Mukomeze gutera imbere !!!! Jean-Marie.
Musubize16.07.2012 saa 11:09
Niyodusenga Jean-Marie
ngewe nzobereye mu by'amahoteli...urebye icyumba cya Les Pyrenees, ntikwiriye gushyirwa mu mahoteli, ahubwo mu ma lodges. Yitirirwa inyenyeri zingahe ? Murakoze,
Musubize13.07.2012 saa 19:52
angex
Uziko abantu batazi ahantu heza muri Kigali !!OOOuuhh Les Pyrenees nta yindi Hotel mu Rwanda binganya za Gardens nziza. Narumiwe. Service nziza. Gusa nanze abantu bahabyinira Vendredi nta muco bagira peee !!
Musubize13.07.2012 saa 15:46
Mimy
Yegogko Mana ! Ntabwo muhazi muzanshake mbagezeyo. Maze hari chambre zemeza uririyemo akana ntimwazabyuka pee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize13.07.2012 saa 09:30
Gadi
hacyenewe napisine yo kwogeramo narahagiye niheza cyane ariko badushyirireyo na ho twagogera
Musubize13.07.2012 saa 05:51
jpolly
Yegoko wiyitaga Umunyamujyi utazi kuri Les Pyrenees mu misozi myiza ya Jali. Reka ngupfe agasoni nkurangire, Ufata imidoka yawe ugashyiramo Essence cyangwa Mazout nkeya ukanyura Nyabugogo ugakomeza nkujya Karurura ku Akagera Motors ushatse wabanza ukameza Vidange aho mu Akagera Motors, warangiza ukazamuka umuhanda ujya ku Mirana ya JALI. Ni kuri 1km gusa uvuye kuri Kaburimbo uba ureba Kigali uko yakabaye !!!!!! Naho adressi ya Email yabo nayo ndayifite hano kuri Business Card y'Umuyobozi waho mwandikire kuri : hotellespyrenees2020@yahoo.com, nshutilde@yahoo.fr Maze bakokereze Inkoko y'Inyarwanda sha Nzeyii wee.
Musubize13.07.2012 saa 05:49
Mathias
hakorwe umuhanda ujyayoni mubi bikabije !nahubundi ibyabo byo ni byizape !
Musubize13.07.2012 saa 03:55
lili
Nanjye ndabona ntacyo nayinenga kbsa bashyire publicite kuri RTV n'abandi birebere
Musubize13.07.2012 saa 01:52
kampore
Nzagushaka unjyaneyo mwana !!! Ariko baba bagira ka Benz !!!!!!!!!
13.07.2012 saa 16:02
Nazir
Kariya ga televiziyo n'agafirigo se ko bitarakura, ahaaaa, turacyasabwa byinshi mu gutanga service nziza
Musubize12.07.2012 saa 15:41
Kanimba vianney
Ubwo se nta adresse yaho mwatanze. Baca he ko nifuzaga kujya kuharuhukira iyi w end niba badahenda kuko ubushobozi bwanjye buringaniye !
Musubize12.07.2012 saa 09:52
kigona
Nzeyii, hanyuamase wazahanganjyanye ukangurira kamwe nkarebako iyo seivisi uvuga bayifite koko ? Nzigurira ka Black Label ungurire agakwavu !!!
Musubize12.07.2012 saa 08:56
metode
Murabesha cyane, mperutse kujyayo banyakira nabi kuburyo ntashobora gusubirayo, nicyaye muri bingaro mara isaha yose ntawuraza kunyakira,brochette iza idahiye ifite amaraso,mbese nagize ibihe bibi sana,puuuuuu
Musubize12.07.2012 saa 07:43
wawaka
Yewe iyi Hotel ni ntamakemwa rwose nanjye nayibera umuhamya. Muntu waba warigeze kwakirwa nabi, uzajye muri Les Pyrenee uzahita ubyibagirwa. Manager waho, urakabaho gusa ! ubuhanga n'ubushishozi ufite, nako hahirwa umushoramari. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize12.07.2012 saa 07:02
NZEYII
niheza byo iyabaga hari umuhanda gusa ujyayo muzima !
12.07.2012 saa 07:38
lili
Nzaze unjyaneyo uzansengererase ? Cyangwa uri muri babandi biyemera batagira amafaranga yo kujya muri Hotel ?
12.07.2012 saa 07:43
Methias
Nibyo pe,ntagukabya birimo.Ariko nanone ntibashimwe ngo baterere agati mo ryinyo !!! Bakomereze aho bageze mbese banongere ibikorwa byiza cyane cyane ibijyanye n'ebuziranenge..
13.07.2012 saa 00:46
izakira abantu nk´abami gusa ? Naho abamikazi bo se ntizabakira ?
Musubize12.07.2012 saa 05:38
rwandan
ni heza pe !winjiyemo byo ho rwose !wibagirwa umuhanda uterera ujyayo !
Musubize12.07.2012 saa 05:23
lili
Ndahazi rwose bagira igisope cya Rurangiza !!!! Ubu nanjye nsigaye mbona aho nakirira abashyitsi bansuye nkabemeza... Bravooo Les Pyrenees
Musubize12.07.2012 saa 05:23
metode
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!