Abakozi ba NUR bigomwe ukwezi kumwe mu gushyigikira AgDF, bakusanya miliyoni 711


Yanditswe kuya 1er-09-2012 - Saa 00:54' na IGIHE

Kuri uyu wa 31 Kanama 2012, abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakoze inama yari igamije kureba uko bashyigikira ikigega Agaciro Development Fund nk’abandi Banyarwanda bakunda igihugu, aho bigomwe ukwezi kumwe.

Iyi nama yarangiye abakozi bigomwe umushara wabo w’ukwezi kumwe yose angana na miliyoni 398 hiyongeraho miliyoni 100 zatanzwe n’isanduku y’ubwisungane mu kwivuza ya kaminuza, hiyongeraho na miliyoni esheshatu zatanzwe n’Ikigega cyo kugurizanya cy’abakozi ba Kaminuza na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nk’Ikigo gifite bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga yongeraho miliyoni 207.

Abakozi benshi batanze ibitekerezo muri uyu muhango bavuze ko bumva bishimiye kuba hari uruhare bagize mu kubaka agaciro k’igihugu cyabo.

Umwe muri bo Dr Karangwa Charles uhagarariye abakozi, yavuze ko Kaminuza nk’intiti kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi ari ikintu bumva vuba, kandi bakaba bumva ko agaciro ari ikintu cya ngombwa.

Ati “Nkuko twagiye twitabira ibindi bikorwa nko kugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bukiri ku myaka icyend,a ubu bukaba bugeze Ky’u myaka cumi n’ibiri, gushyigikira iki kigega ntibyagorana kubyumva”.

Uwavuze ahagarariye abakozi bakora muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda b’Abanyamahanga Dr Patrick Kyamanywa, akaba anakuriye Ishami ry’Ubuganga yavuze ko nabo nubwo ari abanyamahanga batasigara inyuma muri iki gikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund, kuko igihugu bakoramo iyo gifite agaciro nabo bakagira.

Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Prof. Silas Lwakabamba yashimiye abakozi ku bw’iki gikorwa bakoze ku bushake ubona bacyishimiye.

Yagize ati ”Kugira uruhare mu kigega Agaciro Development Fund ni ukwiha agaciro wowe ubwawe”.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda irimo kuganira na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ngo iyishyikirize iyi nkunga y’abakozi, mu kigega Agaciro Development Fund ku mugaragaro.

Ni inkuru ya Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

IBITEKEREZO
Ok nshimiye abarezi bacu kuko bagaragaje ko nabo bafite akayabo kandi ko bashobara kugakoreasha ikintu kizima. Ariko bagakwiye kwibuka ko hano i Butare aho baba abana babuze aho barara kandi hari icumbi ry'igorofa rimaze umwaka ryuzuze ritabamo abantu ngo babuze ayo kugura matela maye !! Bashyiki bacu bagiye kuba i Tumba babirukanye mumacumbi. Ni ukuri nshigikiye Agaciro Fund but umuco wo kwiyemera ndawamaganye.
Musubize5.09.2012 saa 04:32
Fidele
Ndemeranya n'abemeza ko kwihesha agaciro ari ngombwa, icyakora nagira ngo nibutse abafite impungenge ko mu minsi iri imbere biriya bihugu bizongera kugarura imfashanyo zabyo, kuko bazaba bamenye ukuri. Bakomeje kuvunira ibiti mu matwi twagira akabazo mu by'ubukungu n'ubwo AgF YABA IKIRIHO. kandi biroroshye kubyumva, kuko ariya mafrw azaziba icyuho kuri budget y'igihugu, aliko hari ikindi cyuho gishyashya ku muturage wayatanze, kuko ayo yahaye LETA ntabwo ahita amugarukira mu buryo bufatika. Hagati aho rero we azizirika umukanda cyane bikomeye kubera ko aya ma frw atangwa ni menshi, kandi asiga icyuho kinini aho avuye, ni ukuvuga ku mutungo w'umuturage. BYAGENDA GUTE UWO MUTURAGE ANANIWE KWISHYURA MITUEL DE SANTE, BYAGENDA GUTE ANANIWE KWISHYURA IDENI RYA BANKI cg MINERVAL Y'UMWANA ? HARI N'IBINDI ABA AKENEYE YAKORAGA, KANDI BYA NGOMBWA KU MUNTU,....ABAFITE IMPUNGENGE KU MADEVISES, NANJYE NDABONA IKIBAZO GIHARI, KUKO YAGABANUKA. ALIKO MWIBUKE KO IMFASHANYO BATANGA BATAZIHAGARITSE ZOSE. HARI ABAGIYE BAHAGARIKAHO MACYE, UBWO RERO AYO BATAHAGARITSE AZABONEKA. EREGA HARI N'ABAVUZE KO BAGIYE KUYAKEREZA GUSA, ABO RERO NTIBAYIMANYE MU BY'UKURI, HARI N'UKUNTU ARIYA AJYA MU AgDF yabyazwamo andi ma devises. Gusa biriya by'uko nk'abakozi bazajya batanga1/12 cy'umushahara kugeza umwaka urangiye, ni uburyo bwiza bwo koroshya ibintu, icyakora SAVINGS z'abaturage benshi ni ntoya, ndetse hari n'abatazigama, ku buryo bitabuza kumuhungabanya, kandi tugomba no kwibuka ko kiriya kigega bivugwa ko kizahoraho. UKO NIKO MBIBONA, AHO NIBESHYE MUNKOSORE, KUKO SINANGA KUNENGWA.
Musubize4.09.2012 saa 09:52
sano
Abatanze inkunga bazahabwe certificat n'umuturage ahabwe icyemezo cyayo yatanze nk'ikimenyetso cy'agaciro yihaye. Ikindi somye iyi nkuru ya Kaminuza nsanga hari indi contribution twabasaba ikomeye irimo gutanga ibitekerezo ku mishinga yakorwa kuko niba dufite abantu bize bagomba kubyaza ubwenge bwabo kashi burya ubwenge niyo contribution ikomeye hari uwatubwiye ati njyewe niteguye gutanga ubwenge ubwo ni ukwiga uko tuzajya tubibara bikanja muri cash
Musubize4.09.2012 saa 01:22
umuhoza
nibyiza cyane bigaragara ko abanyarwanda bamaze kumenya abo baribo kandi aba bakozi babere abandi urugero kandi turabashimiye byimazeyo kuko mumuco wacu hariho gushima ukoze neza ndetse no kunenga uwibujije uburyo. ako niko gaciro nyako.
Musubize1er.09.2012 saa 19:16
john uvuzukuri
nagirango nsabe abayobozi bacu ibintu bitatu : kwiyoroshya, kwitonda no kuvugisha ukuri. ntabwo aya mafaranga leta ikusanya yaba igisubizo kirambye ku bibazo by'ubukungu n'iterambere. ibi biranyibutsa Ukwakira 1990, ubwo Leta yariho yakusanyaga imisanzu mu gihugu cyose ngo ibashe kurwanya FPR. Ibi ntabwo bizatinda guca abantu intege kuko igice kinini cy'Abanyarwanda bakiri mu bukene, kandi ibibasaba amafaranga bikaba ari byinshi. imfashanyo ziva mu mahanga turacyazikeneye cyane, niyo mpamvu ibibazo byatumye zihagarikwa zikwiye kwigwa vuba kugirango zivanweho. bitabaye ibyo guverinoma y'u Rwanda yaba isa na cya kinyoni bita autruche kibona amakuba acyugarije kikavumbika umutwe mu gitaka kikibwira kiti : "ubwo uwanyirukanaga ntamureba, ubwo ntacyo nkibaye !" Ukuri : ni ikintu gikomeye cyane. Abayobozi nibarate ibyiza by'iki kigega, ariko nibabwire n'Abanyarwanda ingaruka z'ubwigunge n'itereranwa byugarije igihugu cyacu. Ukuri ni ko kuzaduha ubwigenge nyakuri ! Ikindi gikomeye ni ugucunga neza aya mafaranga abantu batanga bariyuhiye akuya : ibibazo byagiye bigaragara mu micungire y'ibigega by'ihariye (nk'ibitera inkunga abacitse ku icumu) ntibikwiye kuzabaho, kuko byazaca intege umuntu wese wigomye uduke yari afite ashaka gufasha igihugu cye. Ministeri y'ububanyi n'amahanga nikore ubutaruhuka, hagamijwe kubonera umuti ibibazo by'umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo. Ahari ubushake ntihabura ibisubizo. Ingamba zose zifatwa zigomba kuba zigamije inyungu z'u Rwanda rwa Kanyarwanda. Inyungu z'abantu ku giti cyabo cyangwa z'amashyaka n'amashyirahamwe nta na rimwe zigomba gushyirwa imbere. nibigenda bityo u Rwanda ruzahazaharira, ruhure n'ibibazo bitoroshye. Niba u Rwanda rurangwa n'imiyoborere myiza koko, tuzaba tureba mu myaka ibiri iri imbere uko ibintu byifashe. Gahoreho Rwanda nziza !!!!!
2.09.2012 saa 04:39
bagorozi
Abakozi ba NUR n'abo gushimirwa . abagize guverinoma, abadepite nabo barebereho . tugommba kwihesha agaciro dushyigikira ikigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND.
Musubize1er.09.2012 saa 15:04
papy
Ok nkuko abahanga muri econnomie bari kubivuga ndumva abanyarwanda tutakwishimira gusa no gukusanya amafaranga menshi ngo twibagirwe gutekereza uko ariya mafaranga yabyazwa amadovise kugirango agaciro kabe ariko koko. nibyiza gukusanya amacash ariko ni numwanya wo gutekereza cyane abahanga mu byubukungu ubu niho bakagombye gutekereza cyane bakungurana ibitekerezo byukuntu twaziba icyuho. aruguteza imbere ubuhinzi cyangwa ubukerarugendo nibindi. kuko ubushake burahari kandi abanyarwanda twiteguye gutanga umusanzu wacu twese. wa mugani ko bayakusanya kandi ariyo yakagombye kongera ishoramari muri exportation bizagenda bite ? abayobozi babyigeho neza. God bless Rwanda.
Musubize1er.09.2012 saa 13:29
Piter
Ariko murabona tugana he koko ? Iyo abantu batagera no kuri 1/3 bicara bakavuga ngo NUR yemeje ibi baba bumva nta nkomanga ku mutima bafite koko ? Ubu se abakozi batari mu Rwanda na bo bazavuga ko babyemeje koko ? Ubu koko iyo utekereza gufata umushahara w'umuntu w'ukwezi umutunze uba wumva ko agiye kubaho gute n'umuryango we koko ? Ubu se uba wabanje ukamenya imyenda yishyura amabanki n'ahandi buri kwezi ? Ubundi umushahara w'umuntu wari ntavogerwa ariko ubu igikora ni igitugu gusa ubundi umuntu agakatwa, akavutswa umushahara we nk'umunyacyaha ! Ubu se muba mwabanje kumenya ibyo umuntu yari yarapangiye umushahara we koko ? Kuki abantu bakwicwa urubozo bene kariya kageni ? Muragira ngo se abanyarwanda bose baruhunge bashirire i shyanga maze rusigaremo abategetsi bakurura bishyira batitaye ku muturage ? Ni akaga rwose !
Musubize1er.09.2012 saa 13:00
Mike
KAMINUZA YA RWAKABAMBA, Mr Agreed,ese abo mwafunze ngo ni intiti ntacyo bakoze mu bwicanyi bw'1994 murabaziza iki ko nubu uwabibabwira,mwabikora.Kiriya kigega kimaze iki,mwabujije Kaagame n'abagande kwiba amabuye y'agaciro no gushora abana bato mu gisirikare. Nta ntiti mbonye aho ,ni ibikururanda gusa byahahamuwe na pilato
Musubize1er.09.2012 saa 12:32
Nyirahirwa
Imana Ikubabarire,ikugirire neza maze igukuremo urwango namatiku !!!!iyo bavuze u Rwanda wumva Kagame nabagande ?waragowe !
3.09.2012 saa 17:15
jane
AgDF ariko ndibaza iriya Found ba yizeho neza, mfite impungenge comme un analystes économique, impungenge mfite : 1 ariya mafranga ari kuva muri circuit economique interne.2 balances de paiment yacu ihora iri déficitaire c.a.d on importe pus qu'on exporte ariya mafranga baduhaga yari amadevise akadufasha muri importation, bivuze ko tuzabura amadevise amafranga yacu ate agaciro,(kandi ari agaciro dushaka) 3.contribution abanyarwanda batanga muri RRA ndibaza ihagije kuko taux d'imposition dufite mu Rwanda iri hejuru cyane, kuburyo bungereye imisoro abaturage bareka activites zabo, AgDF,RRA C'est trop. Nki nama naha nos Economistes aho gushyiraho AgDF bari bakwiriye gushyira politique ifasha abaturage gukora cyane kugira ngo ibyo twohereza mu mahanga byiyongere, naho ibyo dutumiza bikagabanuke ako niko gaciro.
Musubize1er.09.2012 saa 11:33
maurice
Maurice urumva nta White project paper yanakorewe ariya maf mbere yuko unagera kuri iyo risk ko amaf akuwe muri circulation ! Ikindi cyakora nashimiye comments nasomye aha, nuko mbona u Rwanda rufite aba analysts nubwo aribake ! Nonese wagize ngo umukozi w murugo arahembwa ? Uwaryaga inyama se wagize ngo arazirya ? business processes nazo zirbuhananuke nyine ! Ntabwo abantu benshi babona risk iri muri ibibintu ! Lets hope ko Rwangombwa atarimo gusinzira akemura ibi turiho tubona nka riska
1er.09.2012 saa 14:14
Jane
Proud of you !!!!!!!!!!
1er.09.2012 saa 19:11
Ayinkamiye
uzi eco finances neza kabisa, ibi nahoze mbisobanura ariko disi usanga, BLACKS DO NOT KNOW HOW THE WORLD FUNCTION !!!! ariya mafaranga azakoreshwa kugura ibintu biva hanze nkuko bisanzwe, hanyuma agende ashira buri munsi, kuko ava hagati mu gihugu kitohereza byinshi hanze"export revenues" kandi kivana byinshi hanze "import expenses" bikora ikintu kitwa igihombo cy'ubucuruzi na budget y'igihugu" trade and budget deficit" hanyuma rero ntiwakomeza kubaho utyo urya menshi kurenza ayo winjiza anyway, THIS IS NOT A LONG TERM SOLUTION"
3.09.2012 saa 13:12
Great plan !!!!!!!!!!!!!!!! Go ahead ! "utazayabona nzamuha kuyanjye" Quote HE !!!!!!!ni ugushyiraho itegeko na buri Muturage akajya atanga byivuze 5000 ! Kandi buri mwaka ! bivuga ko niba hari nka 12,000,000 kuko nufite abana agomba kubatangira ! bityo tuzinjiza hafi 60,000,000,000FRW buri mwaka ! Abakozi bagakatwa nka 20,000 buri kwezi !!!!!! Urebe ko hari infashanyo tuzongera gukenera ! Good plan !
Musubize1er.09.2012 saa 10:42
mahoro
Ko wowe se mbona utangiye kubizanamo agahato kandi ?! ibi ni ibiki ra ?! igitekerezo ndumva atari uko cyatangiye
1er.09.2012 saa 19:14
Munyana
Niba umuntu atanga uko yifite, nta kugena ngo @ibingana numushahara wukwezi@. Hari hakwiye gutangwa icyo umuntu ashoboye kandi ntihagire numenya icyo undi yatanze mu ibanga. Icyagaragaye muri NUR nuko abakozi bakaswe umushahara yuko ngo bagurijwe ayo gushyira muri Agaciro Development Fund noneho bakajya babakata buri kwezi ! Icya gatatu nuko bisa naho abategetsi batwita ibicucu. Tuvuge nka Regiteri wihemberwa miliyoni 4 ku kwezi, acumbikiwe ntarihe transport, ubwo azakatwa ibihumbi yenda ka 40 gusa, ariko narangiza ahabwe nka 120.000 Frw ya telefoni maze abe arayishubije anasagure ! Leta niturenganure rero yuko abo hasi turimo tuhagwa kandi tudafite uruvugiro.
Musubize1er.09.2012 saa 10:36
Sezibera Anaclet
Lwakabamba ni ko akora,ubundi akabyita ubushake !!!??
1er.09.2012 saa 19:17
Ange
Ariko wowe wiyise MUKANDOLI urumva neza icyo Agaciro aricyo ? Uragereranya Uburetwa n'Agaciro ! Bigaragara ko ubwonko bwawe bukiri mu buretwa ! Ibyo ari byo byose uzicuza n'ubona Igihugu cyacu kigeze ahashimishije ariko wowe nta ruhare wabigizemo ! Courage bana b'u Rwanda, muze dukomeze twiheshe agaciro. Birashimishije !
Musubize1er.09.2012 saa 10:33
Bobori Jean Claude
Aba nibo bakagiriye inama leta, none dore !!! Wagirango bose bize sciences na siasa gusa !!!! Ubu habuze umwarimu wize ibyubukungu ubereka ingaruka ziri muri iri sekeza. Mbabwire tugiye kugira ikibazo gikomeye. Ifaranga rizata agaciro n'ayo dutanze muzasanga ntacyo akimaze kandi nayo musigaranye bibe uko. None se tuzatanga icya kabiri cya budget tuyakure he.
Musubize1er.09.2012 saa 10:25
Moses
Mureke kudufata nk'ibitambambuga ! Ariya mafaranga n'aya Leta igenda inyanyagiza hirya no hino mubigo bitandukanye byayo. Bigaragara neza ko U Rwanda rwari rwiteguye ikizakurikira nyuma y'iriya raporo. dore ko ariyo yatumye ibi byose biba.
Musubize1er.09.2012 saa 10:17
Amina
wow !...............
Musubize1er.09.2012 saa 09:02
######
Niba aya mafaranga ari gushyirwa mu AGACIRO DEVELOPMENT FUND azabyazwa UMUSARURO utubuste, kandi WONGERA ubushobozi bwacu muri EXPORTATION, kugirango AMADEVISE aturuka hanze yiyongere, binatume, ifaranga ryacu ritagwa ngo rite agaciro, rikarushaho gukomera, BIZABA ARI UBUHORO. NAHO UBUNDI CECI SERA UN CERCLE VICIEUX, tutazabasha kwikuramo ! I HOPE KO ABAYOBOZI BACU BASOMA IZI COMMENTS TWANDIKA, N'IBITEKEREZO DUTANGA, NKEKA BYABUNGANIRA MURI GAHUNDA NZIZA BAFITIYE I GIHUGU CYACU Murakoze, twese dukomeze dushyire hamwe, twubake urwatubyaye !
Musubize1er.09.2012 saa 08:48
Patriot
NONE SE MURABONA ATALI UBURETWA BWAGARUTSE ?? KUBURETWA WAJYAGA IBWAMI KUGIHE !!!UGAKORA NTIBAGUHEMBE !! NONE SE MURABONA HALI AHO BITANIYE ???? UYUMUNSI TURACECETSE ALIKO I AM SURE KUNCURO YAGATU TUZAHAGURUKIRA LIMWE TWESE , TUBYANGE KUKO IKI NICYO KIGIYE KUZAHUZA ABANYARWANDA BOSE , NDETSE GITUME BANAKUNDANA !!!
Musubize1er.09.2012 saa 07:41
Mukandoli
Gutanga amafaranga y'umushahara w'ukwezi ku munyarwanda aza aho tugeze n'aho twavuye ni ibintu bimworohera.NUR yo kandi abakozi bayo yarayabagurije bazagenda bishyuraho 1/12 cya buri mushahara wa buri muntu mu gihe cy'amezi 12.None se ibi ku muntu wumva agaciro k'u Rwanda yananirwa kubikora ate ?
Musubize1er.09.2012 saa 07:31
Ayebare
Umva Ayabere ; kuba wowe hari ibintu bagusobanurira ukumva si nako n'abandi bagombye guhita babyumva cyangwa ngo babyumve ku rugero rumwe. Niba wowe uhise ubyumva, bitewe na situation yawe, ushobora kwiyemeza no gutanga amezi abiri. Hari undi wabyumva, ariko byaterwa n'ibibazo bimugeze kure, amadeni..., ati jye ndatanga 10.000. Undi we ati jye nta n'ijana mbaha (ba Gashuhe se ntubazi ?). Naho kugira ngo abantu bose biyemereze rimwe gutanga amafaranga amwe ? Ako si agaciro ndakurahiye !!!
1er.09.2012 saa 10:14
Karake
Nibyo rwose birumvikana ahubwo bajye bayatanga every month ! To be more patriotic.. you know ! enjoy !
1er.09.2012 saa 10:54
john
Alikose bene mama , ko n'imana ivuga ngo mugenzi wawe nkuko wikunda murabona ibi ali fair ?? harya ngo nuko ntawe uba ugize icyo avuga mwe iyo mukoze analyse musanga mumutima ntakiba gisigayemo ???? niba ali ntacyo nibyiza rwose , aliko niba gihali birababaje kuko ingaruka ntizizaba nziza !!! 1. Abakozi 99% buli kwezi baba bafite ideni ryo kwishyura kuli Botique !! water and electricity 2. abana bagiye gutangira amashuli very soon in September !!!! 3. umuntu aba kandi agomba kubaho !!! kuko 50% byabakozi bahembwa munsi ya 120. 000 frw , bafite nimiryango !! ntawe uzigama na 10.000Frw mukwezi !!!! Nyagasani nibindi nibindi niba rero umunyamakuru atakabilije , nje mba numva nka 70% byumushahara wenda alibyo byaba bilinganiye ! Amahoro Irwanda .
Musubize1er.09.2012 saa 07:19
Zilikana emmanuel
Uvuze Ukuri kabisa. erega bari barabyiteguye... cash u Rwanda rurazifite. ..gusa nuko zifitwe nabantu bamwe (agatsiko) kabantu.
1er.09.2012 saa 10:19
Cash
no.. let them pay the whole salary at least 3 months ! U Rwanda rugomba kwigenga rukanga agasuzuguo ka UK na USA ngo baraduhagarikira infashanyo ! bazamwara nibabona dukize kubarusha !
1er.09.2012 saa 10:57
john
Ko bayatanga ku bushake bwabo ubabajwe n'iki ? Ituro ry' umutima ukunze.
1er.09.2012 saa 11:49
ruhara
Izi miriyoni zose NUR iyo ibishaka, yari gufasha abana barara bagerekeranye, abandi bakabura uko biga kubera ubwinshi bwabo byafasha ! Naho kuyashyira muri AgDF byo bizamera nko kunyara mu Kivu ! Icyo kigega kizayamira bunguli !
Musubize1er.09.2012 saa 05:21
Sunzu
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!