00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntakirutimana: Yahereye ku noti y’ijana none umutungo we usaga miliyoni 15

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 19 February 2012 saa 08:27
Yasuwe :

Nyuma yo gushinga ishyirahamwe ryatangaga inoti y’ijana n’abandi bana babanaga ku muhanda, Ntakirutimana Diogène wari umwana wo mu muhanda yaje gutera imbere; ubu ni uwikorera ku giti cye ukomeye mu Mujyi wa Kigali.
Ntakirutimana Diogène abenshi bakunze kwita ‘Caguwa’ na ‘David’ mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.com, yadutangarije byinshi ku buzima bwe bwo mu muhanda n’uko yaje gutera imbere.
Avuga ko yibuka ko yigeze kugera mu ishuri umunsi umwe gusa, atashye abwira ababyeyi be (…)

Nyuma yo gushinga ishyirahamwe ryatangaga inoti y’ijana n’abandi bana babanaga ku muhanda, Ntakirutimana Diogène wari umwana wo mu muhanda yaje gutera imbere; ubu ni uwikorera ku giti cye ukomeye mu Mujyi wa Kigali.

Ntakirutimana Diogène abenshi bakunze kwita ‘Caguwa’ na ‘David’ mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.com, yadutangarije byinshi ku buzima bwe bwo mu muhanda n’uko yaje gutera imbere.

Avuga ko yibuka ko yigeze kugera mu ishuri umunsi umwe gusa, atashye abwira ababyeyi be ko atazasubirayo nabo bahita bamusaba kujya kuragira inka. N’ubwo atize ariko kugeza ubu afite ibikoresho byose yabitse birimo amakaye meza, ibikapu n’amakaramu bityo ngo murumuna we ukiga mu mashuri yisumbuye nasoza amasomo nawe azajya kwiga.

Ati: ”Nshima Imana ku mpano yampaye kuko ituma mbasha kumenya ibintu byinshi, kabone n’iyo naba ntumva ururimi byavuzwemo.”

Akomeza avuga ko azi gusoma kuko hari umwana bari baturanye witwaga Ndungutse wakundaga ishuri cyane, yava ku ishuri nawe avuye kuragira bagahura akamwigisha ku byo yize bimufasha kuba ubu azi gusoma no kwandika, ariko ngo yifuza kubimenya neza byaba ngombwa akanamenya indimi zo hanze kuko mu kazi akora yakira abanyamahanga benshi.

Ati:”Mbabazwa no kuba nibura ababyeyi banjye batarigeze bankubita n’umunsi umwe bansaba gusubira ku ishuri, mbona kutiga kwanjye ari uruhare rwabo.”

Nyuma y’igihe yanze ishuri yaje i Kigali yibera umwana wo ku muhanda aho yamaze imyaka itari mike gusa ngo ntayizi umubare ariko yarahakuriye.

Uko yaje kuva ku muhanda akaba rwiyemezamirimo

Ntakirutimana Diogène avuga ko afatanije na bagenzi be bo ku muhanda bashinze ishyirahamwe bise ’Duterane inkunga’, buri munsi bagahura bagatanga ijana, hagatomborwa uyatahana, uko iminsi igenda ihita ishyirahamwe rirakura bagera aho batangana ibihumbi 5, 20,000, uko ayo batomboraga bagendaga bayabyaza umusaruro byaje kugera aho batanga 500,000.

Yatangiye kwikorera afunga impano (cadeaux), aza gukomereza ku gucuruza inkweto ariko ziza kumuhombya nyuma aza gucuruza amaherena, uko iminsi yagendaga ihita ishyirahamwe ryabo ryarushagaho gukomera bituma aza gutombora miliyoni 2 mu ishyirahamwe ahita afata iduka kwa Rubangura ari naryo acururizamo ubu.

Ntakirutimana avuga ko n’ubwo yakoraga ibi byose yabaga afite intego mu mutima we yo kuzagera igihe akava ku muhanda kandi agateza imbere ubucuruzi bwe.

Ati: ” Nkunda business, iyo ndebye mbona ubu umutungo wanjyeeeee, ahaaaa.... wose hamwe mbona ubu ubarirwa hagati ya miliyoni 10 na 15”.

Akomeza avuga ko yifuza kwagura ubucuruzi bwe kurushaho kandi yizeye kuzabigeraho nta kabuza kuko nta rari nk’iry’ab’ubu agira, ati:”ugendeye ku irari ry’ab’ubu ntacyo wageraho”.

Ntakirutimana kugeza ubu afite uruhushya rwo gutwara imodoka, yifuza kuzakina filime bikaba bimwe mu byo ajya yishimira nk’imirimo myiza yakoze kandi ngo ahabwa ishema no guhura na bagenzi be bahoranye ku muhanda ubu nabo bifashije biturutse ku gashyirahamwe gato.

Yasoje ikiganiro twagiranye asaba urubyiruko kugana ishuri bakiri bato, bagaha agaciro icyo bari cyo n’ibitekerezo byabo kandi abasaba gushyira amaboko hamwe kugirango barusheho gutera imbere.

Ati:”Bajye bazirikana ko n’abantu babona bakomeye ubu ndetse bakifuza kuba nk’abo babikoreye igihe kitari gito kandi bikabavuna”.

Hejuru ku ifoto: Ntakirutimana ( ibumoso) ari kumwe na Elephant Man, umuhanzi w’icyamamare ku isi uherutse kuza mu Rwanda mu mwaka ushize


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages