Mukashema Desanges umwe mu mpunzi ziri mu Rwanda mu nkambi ya Kigeme wahunze intambara ihuza ingabo za M23 ndetse n’iza Leta, avuga ko kugeza atigeze yicara ubusa ubwo yageraga mu nkambi ahubwo ngo yabaye rwiyemezamirimo akoresheje imashini aho adoda imyenda.
Mukashema aganira na The New Times, yatangaje ko nyuma yo kugera mu Rwanda ubuzima bwatangiye kumukomerera ari na bwo yatangiye gushaka uko yabaho atiriwe asabiriza.
Mukashema yagize ati “Ubwo nari maze kwakirwa mu nkambi ya Nkamira, nyuma baje kutwimurira ku Kigeme, ariko ntekereza uburyo nkiri iwacu muri Congo ntigeze mbura ibintu by’ibanze byamfasha nk’amavuta yo kwisiga ndetse n’isabune, kandi ibi byose nkaba narabivanaga mu kazi nakoraga ko kudoda imyenda.”
Mukashema w’imyaka 20 gusa, yatangaje ko nyuma yo kubona ibi bibazo byose ari bwo yatangiye gutekereza uko yasubira mu mwuga we yakoraga ariko agahora yibaza uko yabona ubushobozi bwo gutangira uyu mushinga.
Nyuma ngo yaje kuganira n’umwe mu baturanyi be amusaba ubufasha, nyuma ngo yaje kumukodesha imashini idoda aho yagombaga kujya atanga amafaranga ibihumbi 5000 buri kwezi.
Kugeza ubu Mukashema, avuga ko akora akazi ko kudoda imyenda muri iyi nkambi ya Kigeme aho ngo abona amafaranga 1000 buri munsi kandi ngo akaba abona ko amubeshejeho neza n’umwana we akamubonera ibyo ashatse byose ndetse bikamurinda no kuzerera.
Akomeza agira ati “Kugira ngo mbone amafaranga, biterwa n’abakiriya mba nabonye ku munsi, hari ubwo baza bafite amafaranga make ariko kubera ko mba nyakeneye, sinshobora kuyasubiza inyuma uko yaba angana kose.”
Iyi nkambi y’impunzi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zigera ku 11,000 ikaba yarafunguwe muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho iya Nkamira igize umubare w’impunzi nyinshi zakomezaga kuza zihunga imirwano iri hagati ya M23 ndetse n’iza Leta ya Congo.


















TANGA IGITEKEREZO