00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abaturage bagannye Umurenge Sacco Bugarama ngo imaze kubageza kuri byinshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 July 2012 saa 11:24
Yasuwe :

Nyuma yo kuyoboka uburyo bwo kuzigama mu kigo cy’Imari kizwi ku izina rya Sacco “Uruyange Sacco Bugarama”, abaturage bamaze kukiyoboka baratangaza ko bikomeje kubateza imbere, kubera inguzanyo bahabwa. Ibyo babitangaje tariki ya 23 Nyakanga 2012, ubwo twabasuraga ngo turebe aho baba bamaze kugera.
Bamwe mu banyamuryango b’icyo kigo cy’imari “Uruyange Sacco Bugarama”, batangaje ko kuva aho bayobokeye Umurenge Sacco ubukene iwabo bugenda buba amateka, nk’uko ubuhamya bwabo twahasanze baje (…)

Nyuma yo kuyoboka uburyo bwo kuzigama mu kigo cy’Imari kizwi ku izina rya Sacco “Uruyange Sacco Bugarama”, abaturage bamaze kukiyoboka baratangaza ko bikomeje kubateza imbere, kubera inguzanyo bahabwa. Ibyo babitangaje tariki ya 23 Nyakanga 2012, ubwo twabasuraga ngo turebe aho baba bamaze kugera.

Bamwe mu banyamuryango b’icyo kigo cy’imari “Uruyange Sacco Bugarama”, batangaje ko kuva aho bayobokeye Umurenge Sacco ubukene iwabo bugenda buba amateka, nk’uko ubuhamya bwabo twahasanze baje gufata amafaranga babitangaje.

Umutegarugori yitwa Uwimana Amissa, twaganiriye avuga ko aho ayobokeye Umurenge Sacco ubu afite inzuye yasanuye n’amatungo magufi yaguze ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu yakoresheje neza akabyara umusaruro.

Yatubwiye ko yarangije kwishura umwenda w’ayo mafaranga none akaba agiye gufata ibihumbi magana abiri; kimwe na bagenzi be baje gufata ayisumbuyeho ibyo byose ngo babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cy’u Rwanda, bwatekereje kubaturage bukabashiriraho uburyo bwo kwizigama. Si ibyo gusa kandi ngo inguzanyo nto yafashe yamufashije kugura ifumbire mvaruganda ku buryo ngo yahinze ibigori, umusaruro wabivuyemo buri wese akaba yawifuza.

Si we gusa kuko na Sindayiheba Piyo, umusore w’imyaka 23 gusa ngo ubu agenda kuri moto yiguriye ayikesheje Umurenge Sacco wo mu Murenge wa Bugarama. Ngo ibyo gutegatega imodoka na moto zihise ntibimurangwaho, akabona rero ubuzima bwe buri imbere butanga icyizere ko buzaba buzira umuze mu minsi iri imbere.

Abo bose kimwe n’abandi baganiriye n’umunyamakuru baremeza ko kuza k’umurenge Sacco iwabo byababereye nk’ibonekerwa, kuko ngo babaha inguzanyo nta mananiza kandi nta n’inyungu zihanitse babasabye, ngo bikaba byarabakuye mu gihirahiro ubundi bari barashyizwemo n’amananiza bari barashyizwemo n’andi mabanki.

Nyuma y’ibi bisubizo, ngo bashatse no kwiyubakira inzu ikigo cyabo cy’imari kizajya gikoreramo, ngo bikazabafasha kujya bahabwa serivisi neza kandi bayiherewe ahantu heza.

Umucungamutungo w’Uruyange-Sacco Bugarama Kazungu Philippe yatangaje ko SACCO imaze kugira abanyamuryango 2203, ikaba yaratangiye iguza abanyamuryango bayo ibihumbi 400.000 gusa, nyamara kuri ubu, ikaba igeze mu rwego rwo kuba yabaguza amafaranga ageze kuri miriyoni y’Amanyarwanda.

Gusa arasaba abaturage bo mu murenge wa Bugarama gukomeza kwitabira ibikorwa byo kuzigama, ndetse abataragana icyo kigo cy’imari bakabigira vuba kuko bashobora kuzasigara inyuma mu gihe abakigannye bakomeje kwiteza imbere, biturutse ku nguzanyo bahabwa nacyo.

Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages