Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, ubwo Guverinoma yamurikaga ibikorwa byagezweho mu gihembwe gishize, ku itariki ya 7 Nzeri 2012, yatangaje ko u Rwanda rufite ibiribwa bihunitse byakwitabazwa habayeho inzara.
Mu kiganiro gikurikinwa n’abanyarwanda bose, bakanahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza hakoreshejwe ubutumwa bugufi SMS cyangwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubu hari toni zigera ku bihumbi 38 mu kigega.
Dr Habumuremyi yatangaje ko haramutse habaye ikibazo cy’inzara, Leta ifite ubushobozi bwo gutabara 10% by’abanyarwanda bose.
Usibye Minisitiri w’Intebe watangaje ibi, ivugurura ryabayeho mu buhinzi mu Rwanda, Yara International yatangaje ko ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata na Dr. Eleni Gabre-Madhin, Umuyobozi ucyuye igihe w’Isoko ry’ibikomoka kuri Peteroli rya Etiyopiya (Ethiopian Commodity Exchange) bagenewe igihembo cya Yara umwaka wa 2012.
Ihembwa rya Dr Kalibata, Yara International yagaragaje ko bikomoka ku mpinduka zabayeho mu buhinzi.
Itangazo rituruka muri Yara International yahaye igihembo Minisitiri Kalibata hari aho ryagigize riti “Dr. Kalibata Agnes yagenewe igihembo kubera uruhare rukomeye mu guhindura ukwihaza mu biribwa no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda kandi mu gihe gito.”
Muri iki gihe, habayeho impinduka mu buhinzi, mu bishanga hatejwe imbere igihingwa cy’umuceri, umusaruro w’ibigori wariyongereye, abahinzi benshi bavuye ku buhinzi bw’ibihingwa bitabashaga guhunikwa kandi na bwo bigakorwa mu kajagari.
Mu bishanga byinshi mu gihugu, ubuhinzi bwahinduye isura, ahari hasanzwe hamenyerewe guhingwa ibijumba, uhasanga ibigori cyangwa umuceri.
Ubukungu bw’u Rwanda buracyashingiye cyane ku buhinzi, umubare munini w’abanyarwanda ni ko kazi bakora.
Nk’uko Minisitiri w’intebe yabigarutseho mu kumurika ibyagezweho mu gihembwe gishize, hari ibihingwa ngandurarugo bigomba gushyirwamo ingufu kugira ngo bijye bigoboka abanyarwanda, hatazagira abahura n’ikibazo cy’inzara.
Ibi bikaba byakwishimirwa kuko mu gihe ibijumba, byari bimaze gukendera no ku isoko bikaba bikosha, byatangiye guhindurwamo ubucuruzi bukomeye kuko bikorwamo ibisuguti, imigati, Keke n’ibindi bishobora kubikika igihe kirekire. Kuba byarongerewe agaciro, hari n’ibindi bigoboka abaturage byagombye gukurwa muri gakondo bigashyirwa mu rwego rw’ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Ibi byo guteza imbere igihingwa kimwe ku butaka bugari kandi kiberanye n’akarere, bijyanye n’ivugururabuhinzi ryateje imbere ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Misiri, u Buyapani, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brazil n’ahandi.
Ikibazo kigikomeye ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, buracyagengwa n’ibihe by’ikirere, imvura iyo itinze kugwa cyangwa ikaba nke umusaruro uhita ubura. Kandi haracyari ikibazo cy’uko abahinzi benshi batari bagera ku rwego rwo gusagurira amasoko.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Buri karere kagiye guhabwa imodoka yo gucunga umutekano w’amafaranga ya SACCO
15.05.2013 |
|
Bralirwa yatanze imisoro muri Leta igera kuri miliyari 60.83
12.05.2013 |
|
2013/2014 : Ingengo y’imari y’u Rwanda irateganywa kwiyongera ikagera kuri tiriyali1,6
10.05.2013 |
|
Impamvu y’ihindurwa ry’inoti ya 500
9.05.2013 |
|
Oxford : Perezida Kagame azavuga ijambo nyamukuru mu nama y’ubucuruzi muri Afurika
9.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |