Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere Uwineza Claudine, aratangaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bugira uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2012, bibukijwe ko hagomba gufatwa ingamba zihamye zo gucukura mu buryo bunoze, kugira ngo ibidukikije bitabangamirwa kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ku birebana no kurengera ibidukikije no kwirinda imihindagurikire ya hato na hato y’ibihe, bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe by’imvura no kuva ku izuba ry’igihe kirekire, Uwineza Claudine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye ko abacukura bajya buri gihe basubiranya ibirombe, kandi aho hantu hagaterwa ibiti n’amashyamba.
Abacukuzi na bo bagaragaza ko bazi neza akamaro ko kurengera ibidukikije, bakaba bijeje ubuyobozi bw’akarere ko inama bagiriwe bazazikurikiza, kuko ari ku nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange.
Uretse icyo kirebana no kubungabunga ibidukikije, aba bacukura biyemeje kandi gushyiraho kompanyi z’umutekano n’amasezerano bagiranye n’abo bakoresha akajya yubahirizwa, gushyira abantu bakoresha mu bwishingizi no mu bwisungane mu kwivuza bikajya byitabwaho.
Muri iyi nama hatowe komite z’abacukuzi kuri buri cyiciro, hakaba hatowe Perezida, Visi Perezida,Umwanditsi, Umubitsi n’abajyanama babiri.
Komite ya mine ku rwego rw’akarere Perezida watowe ni uwitwa Rugiramumaro Alphonse uyobora koperative y’ubucukuzi yitwa COOPEMIKA ikorera i Kayenzi na ho Komite ya kariyeri ikuriwe n’uwitwa Maniriho Jean Bosco.
Izi komite zizajya zifasha abacukuzi mu guhwiturana, ingendoshuri aho bakora neza, gutumiza no kuyobora amanama, kutajarajara kwabakozi, kugenzura ko imyanzuro yafatiwe mu nama yashyizwe mu bikorwa, ubuvugizi, ubujyanama, gukemura ibibazo biri mu bucukuzi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Buri karere kagiye guhabwa imodoka yo gucunga umutekano w’amafaranga ya SACCO
15.05.2013 |
|
Bralirwa yatanze imisoro muri Leta igera kuri miliyari 60.83
12.05.2013 |
|
2013/2014 : Ingengo y’imari y’u Rwanda irateganywa kwiyongera ikagera kuri tiriyali1,6
10.05.2013 |
|
Impamvu y’ihindurwa ry’inoti ya 500
9.05.2013 |
|
Oxford : Perezida Kagame azavuga ijambo nyamukuru mu nama y’ubucuruzi muri Afurika
9.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |