00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage batunguwe n’iyongera ry’igiciro cya Fanta

Yanditswe na

MWIZERWA Gilbert

Kuya 22 January 2012 saa 03:44
Yasuwe :

Kuva kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama 2012, uruganda rwa BRALIRWA rwatangaje ko ruzamuye igiciro cya Fanta ikava ku mafaranga y’u Rwanda 250 ikagura 300 bitewe no kwiyongera kw’ibiciro by’ubwikorezi no gutunganya icyo kinyobwa kidasembuye.
Ibi bibaye mu gihe ibindi binyobwa bisembuye bikorwa n’uru ruganda byagiye bijyana n’impinduka z’ibiciro byifashishwa mu kubikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko ibiciro bya fanta byo byari bitarahinduka.
Umuyobozi muri BRALIRWA ushinzwe kwamamaza (…)

Kuva kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama 2012, uruganda rwa BRALIRWA rwatangaje ko ruzamuye igiciro cya Fanta ikava ku mafaranga y’u Rwanda 250 ikagura 300 bitewe no kwiyongera kw’ibiciro by’ubwikorezi no gutunganya icyo kinyobwa kidasembuye.

Ibi bibaye mu gihe ibindi binyobwa bisembuye bikorwa n’uru ruganda byagiye bijyana n’impinduka z’ibiciro byifashishwa mu kubikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko ibiciro bya fanta byo byari bitarahinduka.

Umuyobozi muri BRALIRWA ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa byayo n’amasoko Jan van Velzen, avuga ko bagiye gukoresha uburyo bushoboka bwose mu kugeza ahantu hantandukanye ibiciro bishya bya fanta kugira ngo hatagira uwuririra kuri aya makuru mashya agashaka kongera ibiciro birenze ibyo BRALIRWA yagennye.

Velzen ati: “Turabimenyesha abakiriya bacu ku mpinduka z’ibiciro kuri fanta tubinyujije mu buryo bwose bushoboka bwo gusakaza amakuru, bityo dukore n’urutonde rushya rw’ibiciro biriho.”

Abaguzi b’iki kinyobwa batangarije IGIHE.com ko izi mpinduka zitunguranye; Maniriho Jean Paul yadutangarije ko yatunguwe no kugarurirwa amafaranga make mu gihe yari asanzwe agura fanta kuri 300 ati: “Ntakubeshye iyo nza kuba ndwana sinari gukiranuka n’uwangaruriye kuko byantangaje kunywa fanta ebyiri bakansubiza ibiceri bibiri by’ijana”.

Si uyu gusa kuko n’umwe mu babyeyi utashatse kugaragaza izina rye mu binyamakuru yatubwiye ko atewe impungenge n’iki kibazo cy’iri zamuka kuko bimugoye kubyumvisha abana bari bamenyereye kwiha fanta muri frigo nta nkomyi.

Nawe ati: “Ndebera nawe naguraga ikesi ku mafaranga y’u Rwanda 5000 bakanayinzanira ubwo se urumva bitagoye kuri ayo bongeyeho?”.

Igiciro cy’ibindi binyobwa bisembuye nka Primus, Mützig, Guinness, Amstel na Turbo King na Heineken ivanwa hanze y’u Rwanda ntacyo byahindutseho.

BRALIRWA ni igice kimwe cy’uruganda mpuzamahanga rwa Heineken rukaba rwarashinzwe mu 1957 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hafi y’Ikiyaga cya Kivu rwenga ikinyobwa cya Primus, mu gihe icya Fanta cyatangiye mu 1974 ku bufatanye na Sosiyete mpuzamahanga ya Coca-Cola. Heineken ifite imigabane igera kuri 75% kuva mu mwaka w’i 1971 aho 25% y’imigabane isigaye ifitwe n’abandi b’abanyamigabane bigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages