Abakiriya 36 batsindiye ibihembo bitandukanye mu gikorwa cyiswe Dundaa Promotion cyateguwe na sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda. Iri rushanwa rikomeje kwitabirwa n’abakiriya ba Airtel rizarangira ufite amanota menshi kurusha abandi yegukanye itike yo kujya kureba umupira wa Arsenal kuri sitade yayo mu gihugu cy’u Bwongereza, akazishyurirwa na Airtel ibizakenerwa byose mu rugendo no kumutunga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gicurasi, 36 batsinze muri icyi cyiciro bashyikirijwe ibihembo byabo birimo amafaranga y’u Rwanda, aho amenshi ari ibihumbi ijana na ho amake akaba ibihumbi icumi. Hanatanzwe kandi n’imipira yo kwambara iriho icyapa cya Airtel na Arsenal, imipira yo gukina n’amacupa yo gutwaramo amazi.
Abashyikiriza ibi bihembo, Aquilina Jumbe, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yavuze ko abahembwe ari abatsinze amarushanwa ya Dundaa Promotion yatangiye tariki ya 9 Mata 2013.
Hategekimana Protogene utuye ku Kicukiro watomboye umupira wo gukina, yatangarije IGIHE no mu cyumweru gishize yatomboye ibihumbi icumi bimutwaye amafaranga 700. Atangaza ko ibanga akoresha nta rindi uretse gusubiza neza ibibazo aba yohererejwe muri telefoni ye.
Mu batomboye kandi harimo Rwema Alexandre w’imyaka 13 wakinnye uyu mukino kuri telefoni ya se watsindiye ibihumbi ijana. Yagize ati “narakinnye nsubiza ibibazo neza, none mpembwe aya mafaranga nakoresha ku ishuri nigamo.”
Ushaka kwegukana ibi bihembo yohereza ijambo “FOOT” kuri 155 cyangwa ugahamagara kuri 155 aho umuntu yishyura amafaranga 75. Ushubije neza ahabwa amanota 10 akomeza kumuhesha amahirwe yo kubona ibi bihembo. Buri munsi hatsinda abantu bane barushije abandi amanota. Bimwe mu bihembo bihatanirwa ku cyumweru birimo amafaranga ibihumbi icumi, 25.000 na 100.000 y’u Rwanda. Mu gihe buri kwezi hatsindirwa ibihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO