Isosiyete y’itumanaho ya Tigo ihorana udushya mu Rwanda, yazaniye abafatabuguzi telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi za yo zose ziboneka ku murongo wa Tigo.
Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe abayamakuru, bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bwa Tigo n’imikoranire n’uruganda rwa Blackberry (NASDAQ: BBRY; TSX: BB), ruzobereye mu gusakaza internet idakoresha umugozi (Wireless), abafatabuguzi ba Tigo mu Rwanda bazaniwe telefoni igezweho.
Abakoresha telefoni ya BlackBerry Z10 babasha kuguma ku murongo wa internet, bakabasha kuganira n’inshuti n’abavandimwe kandi bagakomeza no kwisomera amakuru bihitiyemo yo hirya no hino ku isi.
Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Diego Camberos, yavuze ko Tigo Rwanda nk’uko yita ku bafatabuguzi bayo yabazaniye telefone igezweho, ati “Twishimiye gutangiza serivisi za Blackberry Z10 ku isoko ryo mu Rwanda, ibi bikaba biri muri gahunda yo gukomeza gutanga serivi nziza ku bafatabuguzi bacu.”
Yongeraho ko iyo telefoni ya BlackBerry® Z10 iboneka ahacururizwa ibikoresho na serivise za Tigo hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO