{Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukirimo kwiyubaka amabanki arafatwa nk’urwego rurimo gutera imbere ariko rudakoresha amahirwe yose mu kongera serivisi zishobora kuruteza imbere ndetse zikagira uruhare mu bwiyongere bw'ubukungu bw'igihugu.}

Nk’uko banki nkuru y’igihugu yabitangaje mu byumweru 2 bishize, urwego rw’amabanki rwinjije miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atatu y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014.

Gusa amakuru anyura mu bitangazamakuru bitandukanye yerekana ko urwego rw’amabanki mu Rwanda rugaragaza ubushozi budahagije mu kugeza ibikorwa aho bikenewe.

Impuguke mu by’ubukungu (economists) ziratunga agatoki amabanki ku kutita ku masoko yagutse, kutagera mu byaro aho akenewe no kutita ku mukiriya niyo yaba afite udufaranga duke kugira ngo habeho kuzamura inyungu zayo.

Izi mpuguke zigaragaza ko Rwanda rutagera ku byo rwifuza niba amabanki akomeje gukora muri ubu buryo. Umwe mu bayobozi ishami ry’Ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi za “Visa”(Visa Inc) mu Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hari uburyo bwinshi bwabyazwa umusaruro mu rwego rw’amabanki ariko budakoreshwa.

Muri ubu buryo harimo ubw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga no gukoresha ikarita zako kanya mu kubikuza amafaranga (automated cards).

Bivugwa ko mu Rwanda hari amabanki abiri asanzwe koresha uburyo bugezweho bwa Visa ariyo Banki ya Kigali (BK), Urwego Opportunity Bank(UOB) ariko hari I&M Bank-Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yatangaje mu minsi ishize ko igiye kubutangiza.

Banki ya Kigali ifite milioni 670 z’amadorali y’Amerika kandi iba no ku isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda. Ni banki yagutse mu gishoro ndetse no mu kugira imigabane ku isoko.

Mu Rwanda kandi hari Ecobank, Access Bank, Guaranty Trust Bank; ayo yose ni amabanki yo mu Burengezuba bw’Afurika. Hari amabanki atatu yo muri Kenya arimo kugenda yaguka mu karere k’Uburasirazuba bw’Afurika, nka Kenya Commercial Bank, Equity Bank hamwe na I&M Bank. Hari kandi Uganda Crane nayo yamaze gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali.

Ukwiyongera kwayo mabanki ntabwo kujyana no gutanga ibyo yari ategerejweho ku isoko ry’ubukungu nubwo nta ngorane nyinshi bahura na zo ku isoko ry’u Rwanda.

Bigaragara ko amafaranga make ariyo yashowe mu gukoresha amakarita ya VISA kugira ngo n’abanyamahanga baje babe bazikoresha.

Mu mabanki icumi y’ubucuruzi, mu bigo by’imari bine, banki y’iterambere ndetse n’amakoperative byose byagakwiriye kugira uburyo bwo gukoresha ikarika ya VISA bafasha abanyamahanga mu gukoresha amafaranga yabo bikongera ubukungu kandi bigateza imbere ubukerarugendo.