Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurengera umuguzi, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yasuye abacuruzi banyuranye mu mujyi wa Kigali, aho yasanze bamwe muri bo hari amabwiriza bahawe badakurikiza.
Ku wa 15 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi. Kuri iyi tariki Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois, yasuye isoko rya Nyarugenge, mu rwego rwo kureba ko abacuruzi bubahiriza amategeko bahabwa, haba mu kureka iminzani itujuje ubuziranenge,gushyira ibiciro ku bicuruzwa, kudashyira hasi ibiribwa, kudacuruza ibintu byarangije igihe n’ibindi.
N’ubwo hari benshi mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Nyarugenge babasha kubahiriza amategeko, hari n’abandi bavuniye ibiti mu matwi, byatumye bamwe muri bo bacibwa amande.
Umuyobozi uhagarariye abacuruzi mu Karere ka Nyarugenge, Munyempamo Cyprien, waciwe amande y’amafaranga 200.000 na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kubera ko basanze acuruza isukari n’umuceri birambitse hasi kandi ari we wagombye kuba intangarugero.
Munyempamo yatangaje ko baje bamutunguye, iyo bamuteguza yari kuba yarashatse icyo iyo mifuka iterekwaho. Yagize ati "Mu by’ukuri sinamenye ko baza kunsura, ariko iyo banteguza nari kuba nahakoze neza, kuko n’ubwo nabikoze ndabizi neza ko bibujijwe.”
Minisitiri Kanimba Francois, yatangaje ko mu rwego rwo kurengera umuguzi, abacuruzi bakwiye kubaha amategeko bahabwa. Aho yagize ati "Abacuruzi bakwiye kuzuza inshingano zabo, kuko birababaje kubona muri iri soko hakiri abagifite iminzani yiba abaguzi, hakaba harimo hamwe hari umwanda, ibiciro bitanditse ku bicuruzwa, abadafite inyemezabuguzi n’abandi batubahiriza amategeko. Ni ukuvuga ko minisiteri igifite akazi kenshi ko gukora.”
Kugira ngo abacuruzi babashe kubahiriza amategeko bahabwa, mu rwego rwo kurengera umuguzi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igiye gushyira ingufu mu kugenzura no guhana abatubahiriza amategeko, kugirango habeho kurengera ubuzima bw’abantu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |