Ibishanga bya Nyabugogo na Nyabarongo bihingwamo ibisheke, ntibihagije ku ruganda rukora isukari rwa Kabuye kugira ngo uru ruganda rutange umusaruro uhagije.
Ibi ngo biterwa no kuba ibishanga bihingwamo ibisheke bidatunganyijwe, kuko n’urufunzo mu bishanga ari rwinshi bityo mu gihe hayoborwa amazi mu mirima y’ibisheke ntibigende neza.
Umuyobozi w’uruganda rwa Kabuye Twirunavukkarasu avuga ko babangamirwa nanone n’imihanda mibi mu bice bimwe, ituma imodoka zitabasha kugera ku mirima y’ibisheke ngo zibashe kubipakira bigatuma kubigeza ku ruganda bihenda.
Ati « Mu murenge wa Runda n’uwa Ngabama imodoka ntizihagera hamwe no mu murenge wa Rugarika na Mugina; ibiciro byo gupakiza ibisheke no kubitwara kirahenze cyane.»
Hamwe mu hahingwa ibisheke mu gishanga cya Nyabarongo, abahinzi batangarije IGIHE ko gutunda udutwaro batugeza ku masanteri aho imodoka zigera bibahenda, bavuga ko bifuza ko amafaranga bahabwa n’uruganda kuri toni yakongerwa.
Ibi ngo bizakuraho igihombo bagira iyo habaye imyuzure, hamwe n’imvune bakura mu kubihinga no mu kubikurikirana ngo byere neza.



















TANGA IGITEKEREZO