Umukobwa w’imyaka 21 ufasha mukuru we gucuruza muri quincaillerie mu Murenge wa Kicukiro, yegukanye imodoka ya Sharama na MTN, kuri uyu wa Gatatu itariki ya 5 Nzeri 2012.
Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Nyirabanyiginya Dina, yahawe iyi modoka mu muhango wo gutanga ibihembo bya buri cyumweru, mu Gakinjiro mu murenge wa Gisozi.
Amaze gufata imfunguzo z’imodoka yishimye cyane, aramwenyura ariko nyuma umunezero uramurenga bituma arira.
Aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimye kandi ko ari bwo bwa mbere yagira amahirwe angana atyo.
Abajijwe icyo imodoka azayikoresha, yavuze ko umuryango we uzamufasha kumenya icyo yayikoresha, harimo kuyigurisha cyangwa kujya bayikoreshereza izana inyungu.
Icyatangaje abantu ni uko no mu batomboye moto harimo n’umugore uturuka mu Karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba, akaba asanzwe akora umurimo w’ubucuruzi.
Uyu bita Uwamahoro Gerardine ntiyigeze arya iminwa ku cyo azayikoresha, yahuranije avuga ko azayishyira mu muhanda igakorera amafaranga.
Uwamahoro yongeyeho ati : ”Nohereje ubutumwa butarengeje 225,000 (Rwf) none ntomboye moto iguze miliyoni n’ibihumbi Magana ane”.
Yongeraho ati : ”Ndakomeza nohereze ubutumwa.”
Umunyeshuri w’imyaka 16 bita Izabayo Thierry ni we watomboye mudasobwa igendanwa aho we yavuze ko abikesha ababyeyi bamuteye inkunga akajya yohereza ubutumwa buri munsi.
Izabayo yongeyeho ati : ”Iyi mudasobwa izamfasha mu myigire, kandi sinzongera gusiba kwandika MTN nkohereza kuri 155”.
Nk’uko bisanzwe buri cyumweru, hatanzwe moto 2, amagare 5, matelas 5, ndetse hari n’abantu 10 bahawe amafaranga angana n’ibihumbi 50 buri wese, abandi bantu 21 na bo bahawe telefoni ziri mu bwoko butandukanye.
Iyi modoka yatanzwe ni iya 2 mu modoka 3 ikompanyi ya MTN yashyize ahagaragara zikaba zitegereje abanyamahirwe batsinda umukino wa Sharama.
Foto/Jotham Ntirenganya
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Amateka y’ifaranga ry’u Rwanda
19.05.2013 |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |