Amakuru dukesha greatlakesvoice.com aravuga ko abanyeshuri
ba mbere bazarangiza mu ishuri rikuru rya Akilah ari bo bazahabwa
akazi muri Hotel Marriott iteganyijwe gufungura imiryango i Kigali
bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.
Mariott Hotel ngo ni yo izaba ari Hoteli ya mbere nini mu bihugu
bibarizwa mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kuri ubu ngo bamwe mu banyeshuri b’igitsina gore batoranyijwe
muri Akilah bari mu mahugurwa yateguwe na Marriott Hotel. Ayo mahugurwa arabera i Dubai n’i Doha.
Iyi Hotel ya Marriott ubwo izaba ikingura imiryango i Kigali ngo
biteganyijwe ko izaha akazi abantu basaga ibihumbi 10,000. Ibi ngo biri muri gahunda yo kugabanya ubukene mu rubyiruko.
Tugendeye ku bitangazwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga
ry’umurimo, ngo ihungabana ry’ubukungu mu bihugu by’i Burayi
ryatumye ubukungu bw’Isi bumanuka, ibi bikaba byaragize
uruhare mu ibura ry’akazi mu rubyuruko rwo hirya no hino ku Isi.
Uhereye mu mwaka wa 2005, ibipimo by’ibura ry’akazi mu
rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 byari bihagaze kuri 12%
mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ngo biteganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2017, ubushomeri
bwazaba bwamanutse mu rubyiruko ruri hagati y’iriya myaka
bikagera kuri 11.8%.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Amateka y’ifaranga ry’u Rwanda
19.05.2013 |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |