Arusha mu gihugu cya Tanzaniya umushinga, Trade Mark East Africa watanze inkunga ingana na miliyoni 7 n’igice azifashishwa n’imishinga yagaragaje udushya mu guteza imbere ubucuruzi bwambukanya imipaka mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba mu rwego rwo kugabanya ibibazo by’ubushobozi buke bikiharangwa.
Amakuru dukesha Agency African Press, avugako iki kigega cyizifashishwa mu gutera inkunga imishinga itandukanye, yaba iyigenga ndetse n’indi yose izagaragaza ubushake mu iterambere ry’ubucuruzi muri ibi bihugu 5 mu gihe kingana n’imyaka 3.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda Kanimba François, yavuze ko aya mafaranga aziye igihe, kuko ngo agiye gufasha u Rwanda mu gukomeza guteza imbere ubukungu bwarwo biturutse kubyo ruzajya rushora mu mahanga.
Minisitiri Kanimba yakomeje avugako uyu mushinga ugiye guha ingufu imwe mu mishinga yari ifite ubushakashatsi ariko ifite ubushobozi buke, bityo asaba Abanyarwanda kugirango nabo batange imishinga yabo ibashe guterwa inkunga, bityo nayo ibe yatera imbere dore ko ngo bizajya binakorerwa ku rubuga rwa internet.
Kanimba yagize ati “Abanyarwanda bagomba gukoresha ingufu dore ko uyu mushinga uje gufasha ibihugu 5, bityo mu menye ko mu giye guhatana n’abacuruzi batundakanye kandi bakomeye muri aka Karere.”
Imwe mu mishinga izaterwa inkunga n’uyu mushinga wa Trade mark East Africa, harimo imishinga izagaragaza ubushobozi bwo gukora imyenda, inganda zikora amatelefoni, ndetse n’izindi nganda zizagaragaza ingufu mu ibikorwa by’ubwubatsi, ndetse n’ikoranabuhanga muri aka karere, n’indi ishobora gukora ubucuruzi ndengamipaka bukaba bwajya no kurwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO