00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RWANDAMOTOR na TATA barafasha igihugu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 31 May 2012 saa 09:24
Yasuwe :

Isosiyete ya RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu gihugu cy’u Buhinde aho bemeza ko bagiye gufasha gahunda ya leta yo gukemura ikibazo cy’ubwikorezi no gutwara abantu.
Nkubana John ukuriye imishinga ishinzwe guteza imbere inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko uru ari uruhare rugaragara rw’abikorera ku giti cyabo mu gushyigikira gahunda igihugu cyihaye.
Yagize ati: “Guverinoma ishyigikiye abikorera ku giti (…)

Isosiyete ya RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu gihugu cy’u Buhinde aho bemeza ko bagiye gufasha gahunda ya leta yo gukemura ikibazo cy’ubwikorezi no gutwara abantu.

Nkubana John ukuriye imishinga ishinzwe guteza imbere inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko uru ari uruhare rugaragara rw’abikorera ku giti cyabo mu gushyigikira gahunda igihugu cyihaye.

Yagize ati: “Guverinoma ishyigikiye abikorera ku giti cyabo kuko bayifasha kuzuza inshingano zayo bityo bakanagira uruhare mu kubaka igihugu. Izi modoka zizafasha mu gukemura ibibazo by’ubwikorezi ndetse no gutwara abantu bikigoranye cyane mu Rwanda.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwishimiye ko TATA igiye gushyiraho aho ruzajya ruteranyiriza imodoka zayo muri Kenya bizafasha guhendukirwa kuri izi modoka dore ko zizaba ziboneka hafi mu Muryango w’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Izi modoka TATA izanye mu Rwanda zirimo amakamyo manini n’amato, Pick up ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Bisi (Bus) zitaragera mu Rwanda ziteganyijwe kuzafasha mu gutwara abagenzi.

RWANDAMOTOR yatangiye gukora mu 1967 aho ubu ifite abakiriya barenga 1000 mu Rwanda none ubu igiye gufatanya n’uruganda rwa mbere mu Buhinde mu gukora imodoka ngo nk’abikorera bafatanye na leta muri gahunda yayo yo gukemura iby’ubwikorezi.

RWANDAMOTOR isanzwe ifite imodoka zo mu bwoko bwa LAND ROVER, SUZUKI n'izindi zishobora imihhanda ikomeye

Foto/Mpirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages