Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rugiye guhingisha ibisheke i Musozi


Yanditswe kuya 2-10-2012 - Saa 03:21' na Ange de la Victoire Dusabemungu

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’isukari, uruganda rukora isukari rwa Kabuye ruratangaza ko rwatangiye gahunda yo gutera ibisheke imusozi ibi bikaba bijyanye na none no kongera umusaruro ndetse no guhangana n’ingaruka zaterwaga n’imyuzure yibasiraga ibishanga bihinzemo ibisheke.

Uru ruganda rumwe rukumbi mu gihugu rwakomeje gusaba Leta ubutaka bw’inyongera bwo guhingaho ibisheke aho bagaragazaga ko aho ibyo bisheke biba bihinze hakunze kwibasirwa n’imyuzure mu bihe by’imvura.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kabuye ruvuga ko rwahuye n’igihombo kiri hagati ya toni 3000 na 4000 z’isukari, ibi bikaba byaratumye ibiciro byayo bikomeza kuzamuka.

Umuyobozi w’uruganda rwa Kabuye Jim Kabeho yongeyeho ko kandi ibi byaterwaga n’imyumvire mike mu bahinzi, aho biyumvishaga ko ibisheke bidashobora guhingwa i Musozi bakibanda mu bishanga cyane.

Mu mahugurwa yabaye mu cyumweru gishije yo gutangiza igikorwa cyo guhinga ibisheke i Musozi, abayobozi bagaragaje ko mu gihugu cya Uganda abahinzi bagiye bahinga ibisheke i Musozi kandi bikaba byaratanze umusaruro ugaragara.

Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rwagaragaje ahantu hashobora gushyirwa ubwo buhinzi harimo ibice bya Bugesera, Kicukiro, Nyarugenge, Gicumbi, Rurindo na Rwamagana.

Kuri ubu ngo hari gahunda yo guhinga ubutaka bungana na Hegitari ziri hagati ya 3000 na 3500 mu myaka itanu iri mbere.

Ibi biteganyijwe ko bizongera umusaruro ukajya hagati ya toni 27,000 na toni 315,000 buri mwaka.

Muri iki gihe uruganda rw’isukari rwa Kabuye rutanga umusaruro ungana na toni 10 000 buri mwaka, bikaba byaragabanyutse ugereranyije n’umwaka wa 2007, kuko umusaruro wavuye kuri toni 15 000 zakorwaga buri mwaka.

Kugira ngo hazibwe icyuho, byabaye ngombwa ko igihugu gitumiza isukari mu mahanga kuko ikenewe yanganaga na toni 50,000.

Ngo zimwe mu ngamba zihari harimo no kuba abahinzi bazahabwa imashini zihinga hamwe n’imbuto ku buntu, kandi bakajya bafashwa no kugeza umusaruro ku ruganda.

IBITEKEREZO
BYABA BYIZA LETA IGIYE ISHORA IMARI MUNGANDA, KUGIRANGO IZITEZE IMBERE, BITYO UMUGOGORO WO GUSOHORA AMADEVISE UGABANUKE. IBIHUGU BYATEYE IMBERE BYABANJE KUBAKA INGANDA BABONA KUZEGURIRA ABIKORERA KU GITI CYABO , AHO LETA ITAZUBATSE BYARAGORANYE NDETSE BIRANGA BURUNDU KUGIRANGO ABIKORERA BASHOREMO IMARI.
Musubize3.10.2012 saa 05:44
jacky
Aba baratangiye ubu bagiye kwaka abaturage imirima, ko basabye ibishanga ngo bazagabanye ibiciro ubu barabikoze !
Musubize3.10.2012 saa 04:48
yoyo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!