00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barasabwa kwitabira ubwishingizi bw’ibikorwa byabo

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 20 February 2012 saa 02:03
Yasuwe :

Mu gihe bikomeje kugaragara ko kwitabira ubwishingizi bitarafata intebe mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika, inyigo yerekanye ko abantu benshi bitabira cyane ubwishingizi bw’ibinyabiziga (Assurance Automobile) kuko bishimangirwa cyane n’itegeko.
Ni muri urwo rwego amasosiyete y’ubwishingizi yibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe Nyafurika y’Uburenganzira ku bwishingizi (FANAF) ifite icyicaro muri Sénegal yateguriwe inama nyunguranabitekerezo yatangiye ku ya 20 ikazageza ku ya 23 Gashyantare (…)

Mu gihe bikomeje kugaragara ko kwitabira ubwishingizi bitarafata intebe mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika, inyigo yerekanye ko abantu benshi bitabira cyane ubwishingizi bw’ibinyabiziga (Assurance Automobile) kuko bishimangirwa cyane n’itegeko.

Ni muri urwo rwego amasosiyete y’ubwishingizi yibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe Nyafurika y’Uburenganzira ku bwishingizi (FANAF) ifite icyicaro muri Sénegal yateguriwe inama nyunguranabitekerezo yatangiye ku ya 20 ikazageza ku ya 23 Gashyantare 2012.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’ Impuzamashyirahamwe Nyafurika y’Uburenganzira ku bwishingizi (FANAF), Ayangemey Protais yavuze ko n’ubwo hari abakibona ko ubwishingizi ari umwihariko w’abakire ari ukwibeshya kuko kuba abantu badafite ubushobozi bwinshi bashobora kugura telefoni zigendanwa ndetse bakanazifatira ubufatabuguzi, ngo baramutse bafashe ubwishingizi nta gitangaje cyaba kirimo.

Yakomeje agira ati:” Ngendeye ku bitekerezo n’inyandiko z’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gerald Ford, nsanga ubwishingizi mu mutekano ndetse n’imyidagaduro bifite umwanya munini mu iterambere ry’ejo hazaza mu gihe umuntu wese ahinduye imitekerereze".

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa SORAS , Rugenera Marc yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga kugirango rukomeze gushishikariza abahinzi kwishingira ibikorwa byabo mu gihe habaye amapfa bikaba byakwishurwa nk’uko byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku bigori n’umuceri.

Tubamenyeshe ko ibihugu bya Cote d’Ivoire na Cameroun aribyo bihagaze neza ku isoko ry’ubwishingizi ku mugabane w’Afurika, mu gihe Congo-Brazzaville imaze kwesa imihigo mu bwishingizi kuva igihe ibigo byinshi by’ubucuruzi byeguriwe abikorera.

U Rwanda rugeze kuri 2,3 % ku isoko ry’ubwishingizi, mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze ku 10 %.

Twabamenyesha ko imodoka yo mu bwoko bwa Mini bus itwara abagenzi yishuraga ubwishingizi bw’amafaranga ibihumbi 500 ku mwaka , abaturage bamaze gutaka Leta igabanya ubwo bwishingizi kugeza ku mafaranga ibihumbi 80 ku mwaka; magingo aya ayo mafaranga ageze ku bihumbi 324 y’amanyarwanda ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages