Ikibazo kigira kiti «Twifuza gusobanukirwa neza icyitwa icyago gikomoka ku kazi kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu?”
Igisubizo ku kibazo cy’uyu musomyi kiratangwa na Nsabimana James, Umuyobozi ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB.
Yagize ati"Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe, igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe.
Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afatira amafunguro cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’ igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.
Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora.
Urugero: Ukaba ukora mu mujyi rwagati hafi y’isoko rya Nyarugenge utaha i Nyamirambo ugakorera impanuka i Gikondo nta gikorwa cy’akazi watumwemo, iyo si mpanuka y’akazi.
Nsabima yaboneyeho no gusobanura indwara zikomoka ku kazi izo arizo.
Yagize ati”Indwara ikomoka ku kazi ni indwara ifata umuntu bitewe n’akazi akora cyangwa n’impamvu iturutse kuri ako kazi, iyo ndwara ikaba inkurikizi yihariye y’uwo murimo.”
Mu yandi magambo avuga ko ari indwara yanduzwa n’akazi cyangwa se imikorerwe yako.Ubusanzwe indwara zikomoka ku kazi zirazwi, kuko Iteka rya Minisitiri no 623/ 06 ryo ku wa 14 Kanama 1980 ryemeza lisiti y’indwara babona zikomoka ku kazi. Iyo lisiti ikaba rero yerekana indwara nyinshi, ikerekana imirimo cyangwa ibikoreshwa bishobora kuzanduza ndetse n’ibihe buri ndwara yishingirwamo (délai de prise en charge) ko ariko hashobora no kuboneka izindi zikaba zakongerwamo bimaze gusuzumwa."
Ubutaha tuzasubiza ibibazo byabajijwe ku bijyanye n’uburyo uwahuye n’ibyago bikomoka ku kazi agobokwa.



















TANGA IGITEKEREZO