Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba Francois yasuraga ikigo gishinzwe kugura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (Rwanda Grains and Cereals Corporation), yashimye imikorere yacyo nyuma y’umwaka kimaze gitangijwe ariko yongera kugisaba kurushaho kwegera amakoperative y’abahinzi kiyashishikariza gukorana n’amabanki no gukora ubushakashatsi ku biciro by’ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Iki kigo cyashinzwe ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, hagamijwe gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ibiciro by’imyaka wasangaga bihanitse mu gihe umusaruro wabaye muke ndetse no mu gihe wabaye mwinshi bikamanuka cyane bikaba byaca intege abahinzi.
Minisitiri Kanimba yatangaje ko kuba iki kigo cyarabashije kugura umusaruro w’abaturage urimo ibishyimbo n’ibigori cyageze ku nshingano zacyo, asaba ko kirushaho kunoza imikorere kugira ngo akamaro kacyo karusheho kugaragara.
Yasabye ko hajya hakorwa ubushakashatsi ku biciro by’umusaruro mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kugira ngo binamenyekane niba bashobora kubona isoko ry’imyaka baba baguze hanze y’u Rwanda mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Muri iki gihe bivugwa ko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wabaye mwiza, Minisitiri Kanimba yasabye iki kigo kwegera amakoperative y’abahinzi bakaganira ku biciro by’umusaruro kugira ngo bitamanuka, kuko byatuma umusaruro upfa ubusa. Ikindi yabasabye ni ugukangurira abahinzi gukorana n’amabanki.
Umuyobozi wa RGCC Mutijima Augustin, yatangaje ko kugeza ubu batangiye gucuruza imyaka irimo ibishyimbo n’ibigori baguze n’abahinzi ; avuga ko bakomeje ishoramari kuko hari inkunga igera kuri miliyoni 150 yageze kuri konti yabo iturutse mu bashoramari bo muri Algeria.
Yagaragaje ko bagifite ikibazo cy’uko bagikodesha amahunikiro, icyakora ngo Leta yashoye imari mu byo kubaka ibigega bihunikwamo imyaka.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Serivisi wahabwa na RSSB ukoresheje ikoranabuhanga
14.05.2013 |
|
Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.10)
14.05.2013 |
|
Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.9)
6.05.2013 |
|
Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.8)
30.04.2013 |
|
Ni nde ugenewe ubwishingizi bw’indwara ?
22.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |