Ni igikorwa iri vuriro rihagarariye ibitaro bya Apollo rivuga ko kizaba iminsi ibiri, aho izo nzobereye zizasuzuma izo ndwara zikanavura abakeneye ubuvuzi bwazo budakeneye kubagwa ndetse zikanabagira inama y’uko bakwitwara.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi (RBC) mu 2016, bwagaragaje ko mu bantu basaga ibihumbi 120 barwaye indwara y’umutima, hivuza gusa abasaga ibihumbi bitanu.
Mu rwego rwo korohereza abarwaye indwara za kanseri n’umutima ku bana, inzobere zizabitaho harimo Dr. Ajit Pai, inzobere mu kuvura indwara ya Cancer no kubaga hakoreshejwe uburyo bwa laprascopic (uburyo bwo kuvura Cancer bidasabye kubaga, uburyo bwo kwinjiza akuma kabugenewe mu mubiri gashiririza igice kirwaye) n’uburyo bwo kubaga hakoreshejwe robot; na Dr. Anuradha Sridhar, umuganga w’inzobere mu kuvura no kubaga abana bafite uburwayi bw’umutima.
Icyo gikorwa kizaba kuwa 8 kugeza kuwa 9 Ugushyingo 2017, aho iri vuriro risanzwe rikorera muri Kimironko mu gikari cya banki ya KCB, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abazitabira bazagabanyirizwa ku mafaranga yo kwisuzumisha, aho bashyize ku bihumbi 12 Frw ku kubonana na Muganga.
Umukozi w’iri vuriro yagize ati “Mu Rwanda hari ikibazo cy’abaganga b’inzobere, umuntu yajyaga atega indege akajya mu Buhinde gushaka umuganga umusuzuma gusa. Yabaga atakaje amafaranga ariko ubu agiye kumusanga La Confiance. Ikindi, dusanzwe tubavura ariko ntibahuraga n’inzobere [...] Twashyizeho ikiguzi gisa n’aho cyakorohera buri wese.”
Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa, hazakirwa abarwayi bose nyuma yo kwiyandikisha bahamagaye cyangwa babandikiye kuri Whatsap 0788295286 na 0730006000 mbere y’italiki 8 Ugushyingo 2017.
Ivuriro La Confiance kugeza ubu rimaze kwemererwa gukorana n’ibigo by’ubwishingizi bibiri aribyo UAP Insurance na Soras ariko ko baracyategereje ko ubusabe bwo gukora n’ibindi bwemerwa.
La confiance hagiye gutangirwa servisi nk’iz’ibitaro bya Apollo
Muri iri vuriro hazajya hatangirwa impapuro (invitation Letter) zifasha abarwayi ku bajya kwivuriza ku bitaro bya Apollo mu Buhinde ndetse La confiance izajya inakurikirana umurwayi igihe avuye kwivuza agarutse mu Rwanda.
Uvuye kwivuza mu bitaro bya Apollo azajya akomeza gukurikiranwa n’umuganga wamuvuye hakoreshejwe uburyo bw’iyakure mu buvuzi hifashishijwe amashusho (Telemedicine), uburyo bumaze amezi make butangijwe ku bitaro bya Shyira mu Rwanda, buzajya bunifashishwa mu kuvura abarwayi batarinze gusiragira bajya mu mahanga.
Imikorere y’Ivuriro La Confiance
Ivuriro La Confiance rimaze igihe ritanga serivisi z’ubuvuzi ku bana n’abantu bakuru barwaye indwara zitandukanye, kuri ubu rigiye kubaka igice cy’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, aho rimaze kuzana ibyuma bitandukanye byifashishwa mu gupima uburwayi bw’umutima (TMT) ariko riranateganya ko bitarenze muri Mutarama 2018 kuzana n’indi ihambaye mu kubaga umutima, izaba igeze bwa mbere mu Rwanda ( Cath Lab).
Indwara zituruka ku mutima ziri mu zihitana abantu benshi ku Isi. Mu 2012, abagera kuri miliyoni 17,5 bahitanwe nayo, abenshi baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu n’abari hejuru ya 50; iterwa ahanini n’umuvuduko w’amaraso w’igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO