Minisiteri yasohoye itangazo rivuga ko gukeba abagabo hifashishijwe impeta ari bumwe mu buryo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasanze bwizewe ndetse rinasaba ko bwakongerwa mu bukoreshwa kwa muganga bakeba abagabo.
Kuva mu mwaka wa 2007, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko gukebwa kw’abagabo (gusiramura) byakongerwa mu buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda virusi itera SIDA.
Nyuma y’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, uyu muryango ukaba waremeje ko kwisiramuza birinda abagabo ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%.
Umuvugizi wa Minisante, Nathan Mugume, yavuze ko mu Rwanda gahunda yo gukeba hakoreshejwe impeta cyangwa hanakoreshejwe uburyo bwo kubaga ishingiye ku mabwiriza ya OMS izakomeza nk’uko bisanzwe, yongera imbaraga mu gushishikariza abikebesha kugira isuku no kubahiriza andi mabwiriza atangwa na muganga mu gihe umugabo amaze gukebwa (gusiramura).
Yakomeje amara impungenge ko ubwo buryo hari ingaruka bwatera, avuga ko gukebwa hakoreshejwe impeta cyangwa hanakoreshejwe uburyo bwo kubaga bigomba gukorwa neza n’abantu babihugukiwe.
Yemeza ko kuva iyi gahunda y’impeta yatangira hamaze gukebwa abantu bagera ku bihumbi 5000, nyuma y’imyaka ibiri imaze ikoreshwa mu Rwanda kandi nta n’umwe muri abo wigeze agira ikibazo.
Yifashishije ubushakashatsi, yibukije ko mu bugenzuzi OMS ikora buhoraho, yagaragaje ko ku isi yose hari abantu 9 barwaye indwara ya Tetanus, nyuma yo gukebwa, nyamara muri abo icyenda barwaye iyo ndwara batatu nibo bonyine bari barakebwe hifashishijwe iyi mpeta.
Abandi batandatu bari barakebwe hakoreshejwe uburyo bwari bumenyerewe bwo kubaga. OMS ntiyigeze igaragaza ko abo bantu icyenda batewe tetanus no kuba barakebwe, ahubwo harakekwa ko isuku nke yaba ariyo nyirabayazana.
Dr. Mugwaneza Placidie uyoboye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, asobanura ko tetanus yinjirira ahantu hose hari igisebe, iyo nyira cyo atakigiriye isuku, nko kugikoraho n’intoki zisa nabi, cyangwa se bamwe bishyiraho amase y’inka cyangwa ibitaka kubera ko bizera ko bibakiza vuba.
Nyuma yo kubona izi ngero, OMS yasabye ibihugu byose bitanga serivisi yo gukeba, gukingira iyi ndwara mbere na nyuma y’uko umuntu akebwe. OMS ikaba yaribanze cyane cyane ku bihugu byiganjemo abantu batigeze babona urwo rukingo. U Rwanda ruza mu itsinda ry’ibihugu bifite abantu benshi bahawe urukingo rwa Tetanus bakiri abana aho ruri ku kigero cya 96.8%.



















TANGA IGITEKEREZO