Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko imirire mibi yarwanyijwe ku buryo bufatika ku buryo imibare y’abafite ibibazo by’imirire mibi yagabanutse cyane, gusa bakemeza ko abana bake bakigaragaraho imirire mibi ari abo mu miryango ihoramo amakimbirane n’abavutse mu buryo butateguwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nireberaho Angelique, asobanura ko muri aka karere kwita ku buzima bw’umwana byahagurukiwe hagamijwe kugabanya umubare w’abana bagira ikibazo cy’imirire mibi.
Ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1000 mu Murenge wa Muganza muri aka karere, uyu muyobozi yasobanuye ko mu bana basaga 2000, habaruwe 14 bafite ikibazo cy’imirire mibi yoroheje ndetse na 3 bafite imirire mibi ikabije.
Nireberaho yemeza ko uyu mubare w’abagifite ibibazo by’imirire mibi wiganje mu cyiciro cy’abahorana amakimbirane mu miryango ndetse n’abavutse mu buryo butateguwe.
Yagize ati “Iyo dukurikiranye nk’umwana wagize ikibazo cy’imirire mibi ikabije hari igihe dusanga harimo n’izindi ndwara… Kutumvikana kw’ababyeyi cyangwa se na wa mwana wavutse anatunguranye ntanitabweho mu by’ukuri.”
Mu mirenge itandukanye y’aka karere hafashwe ingamba zitandukanye zo gufasha ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo, aho nko mu murenge wa Kibeho ababyeyi bahoze barwaje indwara zikomoka ku mirire mibi ubu bibumbiye mu ishyirahamwe ry’ubudozi, ribafasha kubona amafaranga yo kwita ku bana babo bakanakemura ibibazo byabo bwite.
Ababyeyi kandi bashyiriweho gahunda zitandukanye zo kubahugura gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurandura burundu imirire mibi itera ibibazo birimo no kugwingira.
Aimee Naganze, umukozi muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko ko iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana ariyo zingiro ry’imibereho myiza ye ku isi, bityo buri wese akwiye kuyitaho.
Naganze ashingiye ku bushakashatsi, avuga ko umwana witaweho uko bikwiye mu myaka 2, adashobora kugwa mu cyiciro cy’abafite ingaruka z’imirire mibi nyuma yayo, mu gihe utitaweho agwingira , kandi kugwingira ntibivurwa.
Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’Abibumye ryita ku bana bwagaragaje ko 38/100 by’ababyeyi ari bo bonsa abana babo uko bikwiye kandi ntacyo babavangiye nk’uko bikenewe, ibi bigashimangira ko gukangurira ababyeyi konsa bikenewe.
Abagore basabwe kwita ku bana babo kuva bakimenya ko basamye, ba nyina barya indyo yuzuye kandi n’abagabo bakabigiramo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO