Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuguke mu by’ubuzima mu kwezi gushize, buraburira abagabo bajya muri Sauna buri munsi, ko bishobora kubakururira ibibazo bitotoshye birimo n’ubugumba.
Dr Xu Deyi, ukora mu kigo cy’ubushakashatsi cya ‘Chinese Society of Obstetrics’, agaragaza ko 70% by’abagabo bakoresha Sauna nibura kabiri mu cyumweru bafite ibyago byinshi yo kuba ingumba, kuko ibice byinshi by’umubiri wabo bikurura ubushyuhe bwinshi buturutse mu gukoresha Sauna. Aha ni na ho usanga umuntu yatutubikanye cyane ku mubiri we. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubushyuhe bwinshi butuma intanga zidakora neza kuko akenshi ziba zacitse intege.
Muri ubu bushakashatsi bwe, Dr Xu yagize ati “Abagabo bamara igihe kinini muri Sauna, intanga zabo zishobora gupfa, gucika intege cyangwa se hakaziramo n’ubundi burwayi bwaba intandaro y’ubugumba.”
Usibye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, no mu Rwanda umubare w’abakoresha Sauna ugenda wiyongera cyane, by’umwihariko mu bice bigaragara ko ari imijyi. Abenshi mu bajyayo usanga ari abantu bafite akazi, aho batekereza ko umubiri wabo ari bwo uzarushaho gukora neza.
Nk’abagore n’abagabo bagaragaza ibibazo by’umubyibuho, baba bumva ko gukoresha Sauna bizabafasha kugabanya uwo mubyibuho nyamara ugasanga kuri bamwe ibiro birushijeho kwiyongera cyane.
Uwitonze, ni umusore upima ibiro 67. Avuga ko adakunze gukoresha Sauna cyane ugereranyije n’abandi abona bayijyaho hafi ya buri munsi. We ayijyamo kabiri mu kwezi. Kuri we, bimugabanyiriza ububabare ariko na none akirinda kuyikoresha kenshi kugira ngo yirinde ingaruka zindi ishobora kuzana ku buzima bwe. Ati “Iyo ndwaye ibicurane cyangwa se mfite umunaniro, ni bwo nyijyamo kuko mbira ibyuya nkumva umubiri wose uraruhutse.”
N’ubwo nta mpamvu ifatika yari yagaragazwa nk’aho ari yo itera ubugumba, inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko Sauna ari kimwe mu bishobora kuba intandaro yabwo. Gusa mu Rwanda nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa ku bijyanye n’imikoreshereze ya Sauna, ngo hamenyekane niba hari abagabo bahuye n’ikibazo cy’ubugumba bikomotse ku gukoresha sauna.
Dr. Kagabo Leonard, ushinzwe uburyo buhoraho bwo kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko inzego zibishinzwe zakagombye gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga Sauna, yaba mu myubakire yazo, imiti ikoreshwamo ndetse n’abantu bagomba kuzijyamo.
Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko abantu bajya muri Sauna bagomba kureba niba harimo igipimo cy’ubushyuhe cyangwa ikintu bongereraho cyangwa bakagabanyirizaho ubushyuhe, kugira ngo bamenye niba umubiri wabo udashobora guhura n’ingaruka. Mu gihe umubiri umeze neza ugira ubushyuhe bwa dogere nibura 37, hari igihe usanga muri za Sauna harimo ubushyuhe burengeje na dogere 50, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.



















TANGA IGITEKEREZO