Impinja zumva neza ababyeyi bazo nubwo zaba zisinziriye iyo bari mu ntonganya, n’igihe bavuga bishimye. Iyo ababyeyi barimo gutongana bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’umwana, cyane cyane mu mutwe.
Daily mail itangaza ubushashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abanyamerika zo muri Kaminuza ya Oregon ku buzima bwo mu mutwe bw’umwana, bugaragaza ko ubwonko bw’uruhinja bufite ubushobozi bwo kumva intonganya z’ababyeyi.
Gutongana kw’ababyeyi kugira ingaruka ku mwana mu mikurire ye, akazakura yumva afite urusobe rw’ibibazo.
Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oregon bakoresheje MRI Scans, uburyo bukoreshwa kugira ngo harebwe uko ubwonko bw’umuntu bukora, babukoreye ku bana bato 20 basinziriye. Aba bana bashyizwe muri ibi byuma basinziriye.
Bitewe n’uko ubwonko bwabo buba bucyoroshye, iyo basinziriye baba bumva amagambo avuganwe uburakari bukabije, buciriritse cyangwa avuganwe ibyishimo n’adafite aho abogamiye.
Muganga umwe mu bakoze ubushashatsi Alice Graham, yagize ati “Twari tugamije kumenya inkomoko ya stress abana bagira bakiri bato, batarahura n’ibintu byinshi mu buzima niba yaba ifitanye isano n’imikorere y’ubwonko bwabo.”
Nyuma y’ubu bushakashatsi hemejwe ko abana baturuka mu ngo zigira amakimbirane n’intonganya, bakunze kurwara indwara ya stress, na ho abaturuka mu ngo zitagira intonganya za buri gihe bakagira amahirwe yo kudafatwa n’iyo ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO