Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko indwara nshya ifata imyanya y’ubuhumekero, iterwa n’agakoko coronavirus, imaze kuboneka ku bantu 35 ku Isi muri bo 18 bamaze guhitanwa na yo.
“Coronavirus- CoV” ni agakoko gatera indwara zose ziri mu bwoko bw’ibicurane ndetse n’izindi zifunga imyanya y’ubuhumekero nka Sinezite,inkorora n’izindi.
TV 5 dukesha iyi nkuru ivuga ko “CoV” yo ikabije kuba mbi bitewe no kwandura byihuse kandi ikaba yica vuba kuko itarabonerwa urukingo nk’izindi virusi zose zifata imyanya y’ubuhumekero.
Ikigo gishinzwe ubuzima cyo mu bufaransa (Institut de veille sanitaire-InVS) gitangaza ko ubu burwayi bushya buterwa na coranavirus, bukomoka ahanini ku matungo cyangwa se ibikoko birimo uducurama.
Iyi ndwara ifite ibimenyetso birimo inkorora, guhinda umuriro (fièvre), ndetse n’ibindi bimenyetso binaniza imyanya y’ubuhumekero, umwuka ugasohoka mu bihaha bigoranye.
Nk’uko bitangazwa na tv5.org, mu mwaka wa 2003 indwara z’ubuhumekero zivuganye abasaga 800 muri Aziya bitewe n’uko abantu badakunda kuziha agaciro ngo bamenye ko ari uburwayi bukomeye.
Iyi virusi ya "CoV" yagaragaye bwa mbere kuri bamwe mu batembereye mu birwa by’abarabu (South Arabia) mu mwaka 2012.
Bityo OMS ntiyatanze inama ibuza ba mukerarugendo gukomeza gahunda zabo, ahubwo irashishikariza ibihugu by’ Isi yose gushyira ingufu nyinshi mu kurinda ibishobora gutera ubwandu bw’imyanya y’ubuhumekero.



















TANGA IGITEKEREZO