Abantu batandukanye abana ndetse n’abakuru banyara ku buriri, rimwe na rimwe biterwa n’uburwayi bwa Enuresie nocturne baba bafite.
Ubusazwe ku muntu muzima, uruhago rw’inkari hamwe n’impyiko ntibikora kimwe haba ku manywa ndetse na nijoro, aho impyiko zikora inkari nkeya, uruhago rukaba runini kugira ngo rwongere ubushobozi bwo gufata inkari nyinshi.
Guhera ku myaka itatu umwana aba ashobora gucunga uruhago rwe, ntanyare ku buriri. Hejuru y’iyo myaka iyo anyara ku buriri bifatwa nk’uburwayi, byaba byiza akajyanwa kwa muganga. Uretse ko ibi hari n’abantu bakuru bibaho ntibabashe gufata inkari, bityo igihe bashakiye kunyara zigahita ziza, ibi na byo biba bitewe n’uburwayi butandukanye.
Bamwe mu bantu bakuru banyara ku buriri bavuga ko bibatera ipfunwe mu bandi, haba mu bo babana mu rugo ndetse no mu rungano rwabo muri rusange.
Umwe mu bo twaganiriye ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yagize ati "Iyo ndi mu rugo Mama ahamagara abana duturanye ngo baze barebe inkumi inyara ku buriri, ku inshuri na ho usanga abandi banyeshuri banseka, bigatuma numva niyanze. Sinzi uko biza ariko buri munsi ndahanyara.”
Dr Kagabo Leonard yatangaje ko hari abantu bashaka kunyara ntibabashe kubitangira, ibi ngo bikaba biterwa n’ubwo burwayi, kubera ko utwugi dutangira inkari tuba tudafunze neza.
Muganga Kagabo yagize ati ”Ubu ni uburwayi bushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, bishobora guterwa n’ihungabana runaka, cyangwa bikanakomoka mu muryango, byanaterwa kandi na infection runaka umuntu yaba afite.’’
Dr Kagabo yakomeje avuga ko abantu bakuru bafite ubu burwayi, hamwe n’abana baba bakwiye kugana abaganga kuko ubu ari uburwayi buvurwa bugakira iyo hamenyekanye icyabuteye.
Ubushashatsi bwagaragaje ko 3% by’abantu bakuru baba bafite uburwayi bwo kunyara ku buriri (Enuresie nocturne) nk’uko urubuga rwa doctissimo rubitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO