Tuyisingize Abel w’imyaka 24 y’amavuko amaze imyaka isaga itanu mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera indwara y’impyiko ze zangiritse. Yagize amahirwe abona umuntu wo kumuguranira impyiko ariko azitirwa n’uko asabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20 asabwa ngo ajyanwe kuvurizwa mu Buhinde.
Uyu musore uvuga ko atishoboye arasaba ubufasha ku mugiraneza uwo ariwe wese kugira ngo ajye kwivuza mu Buhinde kuko mu Rwanda byananiranye.
Tuyisingize uvuka mu Karere ka Musanze, avuga ko yafashwe n’indwara y’impyiko akirangiza amashuri yisumbuye ariko arivuza biba iby’ubusa.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamusangaga muri CHUB aryamye mu cyuma cyitwa Dialyse kimufasha kuyungurura amaraso mu mwanya w’impyiko, yamutangarije ko akeneye ubufasha bwa buri Munyarwanda kugira ngo abe yajyanwa gushyirirwamo indi mpyiko mu gihugu cy’ u Buhinde, dore ko yamaze no kubona umuvandimwe uzamuha impyiko.
Ati “Ubuzima ndimo buragoye, kandi nta bushobozi mfite bwo kujya mu Buhinde ngo banshyiremo impyiko, nabasaba ninginga ko buri wese yashobozwa n’Imana akamfasha nkabona ubushobozi bwo kwivuza nkasubira mu buzima busanzwe.”
“[…] Namaze kubona umuvandimwe uzampa impyiko bazanshyiramo, igisigaye ni ubushobozi bwo kujya mu Buhinde ngo bayinshyiremo.”
Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, yemeza ko ubuvuzi uyu musore akeneye buhenze kandi mu Rwanda nta bitaro bifite ubushobozi bwo kumushyiramo impyiko, bityo ko umugiraneza wese yagoboka uyu murwayi.
Dr. Sendegeya ati “Uriya musore tumaze igihe kirekire tumukurikirana kandi buriya yabanje kwivuriza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal yasabye Minisiteri y’Ubuzima ubufasha imwohereza hano. Abarwaye bene ziriya ndwara, kugira ngo bakire bajya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde; […] igikorwa cyo kumushyiramo impyiko cyonyine gishobora gufata Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Umuyobozi wa CHUB na we kuguma muri ibi bitaro ntakindi bimufasha usibye icyuma kiyungurura amaraso gusa; ati” ibitaro nta bushobozi bwo kumuvura ngo akire bifite, icyo tumufasha ni ukuba hano mu cyuma kiyungurura amaraso gusa.”
Bivugwa ko kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, barimo kugirana ibiganiro ngo hashyirweho ikigega kizajya kigoboka abarwaye indwara zikaze nk’izi batishoboye mu rwego rwo kubaha ubuvuzi.
Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko uwagira umutima wo guha uyu musore ubufasha yahamagara kuri nimero itishyurwa 2030 ya CHUB, agasobanurirwa inzira yanyuzamo iyi nkunga cyangwa agakoresha MTN Mobile Money ya 0784145456.
Uwakwifuza kuyacisha kuri banki yakoresha nimero za konti zikurikira: 4401159365 iri mmuri KCB cyangwa 4009100420658.



















TANGA IGITEKEREZO