Hashize igihe Minisiteri y’Ubuzima itangaza ibyiza byo kwisiramuza, ndetse inamenyekanisha uburyo bushya bwo gusiramura hifashishijwe impeta bwitwa “Prepex”, ndetse banashishikariza Abanyarwanda benshi kwisiramuza kuko bigabanya ibyago byo kwandura Sida ku kigero cya 60%.
Dr. Mugwaneza Placidie ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yatangaje ko hashize amezi abiri ubu buryo bwo gusiramuza hakoreshejwe impeta “prepex” buhagaritswe kuko ari bwo Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rihinzwe ubuzima (OMS) ryari ryavuze mu bwatuma ababukorewe bandura tetanosi akaba ari yo mpamvu bwahagaritswe, ariko yemeje ko uburyo busanzwe bwo gukeba bugikoreshwa.
Dr Mugwaneza yagize ati “Nyuma y’aho umuryango OMS usohoye icyegeranyo kivuga ko ibihugu byitabiriye gahunda yo gusiramura bigomba kwitwararika kuko habonetsemo abantu bagiye bagira tetanusi, hakaba harasabwe gutanga urukingo rwa tetanusi ku bantu baje kwisiramuza.
“Twe turi kugendesha izi gahunda buhoro kugira ngo tunoze izi serivisi zo gusiramura, niyo mpamvu nta bukangurambaga ku kwisiramuza bugikorwa, nk’u Rwanda turi kureba uburyo tugomba gutangiza iyi gahunda nshya, tukaba twarafashe umwanya wo gutekereza, kugira ngo hubahirizwe umurongo ngenderwaho.”
Ibi bikaba byatangajwe na RBC nyuma y’aho hakozwe ubukangurambaga bwinshi kuri gahunda yo kwisiramuza by’umwihariko hakoreshejwe impeta kuko berekana ibyiza byayo, dore ko hari n’itsinda ry’abaganga babiherewe igikombe muri Amerika, ndetse banatangira kujya kubihugurira abaforomo n’abaganga bo hirya no hino mu gihugu hamwe no mu mahanga, ibi ntibyagarukiye aha gusa kuko hari n’abaganga b’abanyamahanga by’umwihariko b’abasirikare bazaga kwigira mu Rwanda uburyo bwo gusiramura hakoreshejwe “Prepex”.
Iri tangazwa ry’ihagarikwa ryo gusiramura hakoreshejwe impeta “prepex” byatunguye benshi. Abantu banyuranye baganiriye n’Imvaho Nshya kuko batangaje ko bari bamaze igihe bashishikarizwa kwisiramuza cyangwa gusiramura ababakomokaho bifashishije impeta, ngo kuko itababaza kandi itabangamira imirimo ya buri munsi umuntu yari asanzwe akora, ngo ariko batunguwe n’ibyemezo bya Minisiteri y’Ubuzima.
Uwamungu Jean de la Paix utuye mu mujyi wa Kigali akaba afite imyaka 25, yatangarije Imvaho Nshya ko yumva afite ubwoba cyane, ngo kuko nawe bamusiramuye bakoresheje impeta “prepex”; yagize ati“ Mpangayikishijwe cyane no kuba Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse ubu buryo, kandi barabunkoreshejeho bansiramura, yego nubwo nta tetanosini nagize ariko mfite impungenge ko nazagira izindi ngaruka ziza mu gihe kirekire, nka kanseri cyangwa kudashyukwa.”
Cyubahiro Eric utuye mu mujyi wa Kigali, nawe yongeyeho ati “Njye rwose nta kibazo nari nagize, ndetse nari nabikanguriye na bagenzi banjye babyitabiriye ariko nagize impungenge zikomye, ndibaza niba nta ngaruka zizatugeraho, rwose Minisiteri y’Ubuzima ijye ibanza ikore ubushakashatsi bwimbitse kuri gahunda runaka bagiye gutangira gukorera ku buzima bw’abantu”.
Uwamurera Francine utuye muri Kicukiro ufite umugabo n’abana babiri yatangaje ko ababajwe no kuba ari we washishikarije umugabo we kwisiramura hakoreshejwe impeta kuko yari yamenye ko bitababaza ariko ngo kuba yumvise byahagaritswe ngo yagize ubwoba cyane.
Yagize ati “Ubu wabona ari njye ugiye gutera umugabo wanjye ubumuga cyangwa ibindi bibazo, n’ubundi yari yakize bigoranye ariko mfite ubwoba bwo kuba yazarwara kanseri y’igitsina, nkeneye guhumurizwa n’abatangaje ko byatera tetanusi uwabikorewe, batubwire niba nta zindi ngaruka zizaba ku muntu wabikorewe.”
Uretse aba bemeye ko amazina yabo avugwa mu kinyamakuru, hari n’abandi bantu batandukanye bagiye batangaza ko batewe impungenge na gahunda Minisiteri y’Ubuzima izana ndetse ikanazishishikariza abantu ariko zikaza kugaragazwa ko zishobora kugira ingaruka ku bantu aho batanze urugero rwo kwisiramuza hakoreshejwe impeta byahagaritswe hamwe no kuzana inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zigatuma abantu birara ngo bafite ikibakingira kandi nta bushobozi zifite zo kwica imibu iyegereye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume we yahumurije abaturarwanda ko batagomba kugira ubwoba, kuko kuba byaragaragaye ko gusiramura bishobora gutera tetanosi ngo ntibivuze ko hari izindi ngaruka. Yagize ati “Kwisiramuza ni ingenzi ku buzima, tuzakomeza kubikora, gusa ugiye gusiramurwa azajya anaterwa urukingo rumurinda tetanusi ariko yabanje kubisobanurirwa.”



















TANGA IGITEKEREZO