00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibagabaga: Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika

Yanditswe na

Chantal Nyirabera

Kuya 1 May 2013 saa 03:01
Yasuwe :

Inzobere z’abaganga b’abakorerabushake b’Umuryango mpuzamahanga wita ku bagore, bavuye abagore 250 barwaye indwara ya “Fistula”; umugore uyirwaye ntabasha kugira rutangira iyo ashatse kwihagarika, no mu gihe cy’imihango y’abagore ntihagarare.
Barbara Margolies, uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’abaganga b’abakorerarabushatse b’Abanyamerika, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Gashyantare, hamaze kuvurwa abagore 250.
Mukagasana Clementine, umuganga ukurikirana aba barwayi, (…)

Inzobere z’abaganga b’abakorerabushake b’Umuryango mpuzamahanga wita ku bagore, bavuye abagore 250 barwaye indwara ya “Fistula”; umugore uyirwaye ntabasha kugira rutangira iyo ashatse kwihagarika, no mu gihe cy’imihango y’abagore ntihagarare.

Barbara Margolies, uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’abaganga b’abakorerarabushatse b’Abanyamerika, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Gashyantare, hamaze kuvurwa abagore 250.

Mukagasana Clementine, umuganga ukurikirana aba barwayi, yadutangarije ko ubu burwayi buba bwatewe no gutinda kubyara, umwana agatinda mu matako, mu gihe cyo kuvuga hakagira imyanya y’umugore yangirika.

Ubu burwayi bunaterwa n’ihungabana, impanuka zitandukanye, hamwe n’indwara zo mu myanya ndagangagitsina n’ibindi. Iyi ndwara ingira ingaruka zikomeye ku mugore uyirwaye.

Mukagasana yagize ati ”Byangiza imyanya y’urwungano rw’inkari umuntu ushatse kwihagarika bikisuka. Tubafasha kumenya imyitozo bakorera uruhago kugira ngo rubashe gusubira mu buryo.

Abarwayi basaga 250 bavuwe ubu burwayi, bamwe barabazwe abandi bahabwa imiti n’inama bibafasha gukira.

Umunyambanga wa Leta ushinzwe ubuzima bw’ibanze muri Minisiteri y’ubuzima, Anita Asiimwe, yasuye abarwayi bari kwitabwaho ku bitaro bya Kibagabaga n’inzobere z’Abanyamerika yishimira ubufasha batanga.

Barbara Margolies uhagarariye izo nzobere yatangaje ko itsinda ry’abaganga 22 bakorera ku bitaro bya Kibagabaga n’ibitaro bya Muhima, bigisha abaganga b’Abanyarwanda kuvura uburwayi bwa” Fistula”. Baza inshuro eshatu mu mwaka, bakavura iminsi ibiri mu cyumweru, ariko bakaba bizeye ko no mu Rwanda hari abaganga bamaze guhabwa ubumenyi bwo kwita ku barwayi ba “fistula”.

Yagize ati “Twabashije gukorana n’abaganga n’abadogiteri basaga 25, twizera ko tuzabafasha kugira ubumenyi mu kuvura iyi ndwara ihangayikishije ku bagore”.

Abarwayi bari I Kibagabaga bari mu byiciro bitandukanye birimo ababazwe ubu burwayi bwa Fistula, n’abategereje kuzabagwa, aho bakurikiranwa bakanahabwa imiti ibafasha gukira.

Umunyambanga wa Leta ushinzwe ubuzima bw’ibanze muri Minisiteri y’ubuzima, Anita Asiimwe n'inzobere z'Abanyamerika ziri kwita ku barwayi ba Fistula

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages