00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango We-actx For Hope umaze imyaka 10 ugoboka ababana na VIH/SIDA

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 June 2014 saa 08:26
Yasuwe :

Umuryango Nyarwanda “We-actx For Hope” ugarura icyizere ukanafasha abagore n’abana batishoboye babana na virusi itera SIDA (VIH/SIDA),wizihije isabukuru y’imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda werekana n’ibikorwa bitandukanye wagezeho.
Umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru wabereye rimwe no kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wabaye ku wa 16 Kamena 2014. Itariki y’isabukuru yahujwe n’iyizihirizwaho umwana w’umunyafurika ni iyo ku wa 15 Kamena.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwemeza ko (…)

Umuryango Nyarwanda “We-actx For Hope” ugarura icyizere ukanafasha abagore n’abana batishoboye babana na virusi itera SIDA (VIH/SIDA),wizihije isabukuru y’imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda werekana n’ibikorwa bitandukanye wagezeho.

Umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru wabereye rimwe no kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wabaye ku wa 16 Kamena 2014. Itariki y’isabukuru yahujwe n’iyizihirizwaho umwana w’umunyafurika ni iyo ku wa 15 Kamena.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwemeza ko watangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2004, Ufasha abantu abafite virusi itera SIDA bagera ku 2800 barimo abana bagera kuri 500.

Félicite Rwemarika umuyobozi w’uyu muryango yavuze ko waje ari mpuzamahanga, ukaza guhinduka umuryango nyarwanda mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyarwanda.

Yagize ati”Turishimira ibikorwa bitandukanye tumaze gukora muri iyi myaka 10 ishize, mu rwego rwo kwegera abagore babana n’ubwandu, tukabavura, tukabahumuriza tukanabaha n’ubundi bufasha butandukanye”.

Rwemarika akomeza avuga ko banabakorera ubuvugizi kugira ngo bagire icyizere cy’ejo hazaza bareka guheranwa n’agahinda, kandi ko bafite gahunda yo ku kwagura amarembo bakagera no mu tundi turere.

Uyu muryango witangiye kubavura igihe barwaye, kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kubafasha kwihangira umurimo n’ubundi bufasha butandukanye mu buzima bwa buri munsi.

Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),yavuze ko “We-actx for hope”ari bamwe mu bafatanyabikorwa bafasha Leta kurwanya SIDA, by’umwihariko abana.

Yagize ati ”Kugeza ubu mu Rwanda abantu 3% babana ba Visuri itera SIDA mu gihugu hose, ni abantu batari bake, ariko dufite n’abandi biyongeramo buri mwaka. Dufite ikigereranyo cy’uko hagati y’abantu ibihumbi icumi n’ibihumbi makumyabiri bashobora kuba bandura virusi itera SIDA buri mwaka .Dufite abo dushyira ku miti, tugeze ku cyegeranyo cya 93% by’abayikeneye.”

Yakomeje agira ati ”Ni ikibazo ariko usubije amaso inyuma ukareba mu myaka icumi ishize uko byari bimeze, buri munsi twabaraga abantu bane mu isaha, ubwo ni abantu babiri mu minota mirongo itatu. Dufite icyizere ko mu myaka icumi iri imbere iyo mibare ishobora kongera ikagabanuka.”

Dr. Sabin yongeyeho ko kuba imibare y’abandura virusi itera SIDA igenda igabanuka babikesha ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye nk’uyu muryango wiyemeje gutanga ubuvuzi n’ubukangurambaga ku bwirinzi.

Umwe mu bitabiriye umuhango bamaranye ubwandu igihe kinini yavuze ko yanduye virusi itera SIDA 1989, ayandujwe n’umugabo we. Guhera mu mwaka wa 2004 “We-actx for hope” imufasha mu kumuvura no kumuha ubundi bufasha butandukanye.

Yagize ati « Namenye ko nanduye mfite imyaka 39, kuri ubu ngize imyaka 60 y’amavuko, nta cyuririzi cyari cyajyana mu bitaro, ibi byose bikaba biterwa n’ingamba nafashe nkimara kumenya ko nanduye”.

YAkomeje avuga ko mugabo we yapfuye mu mwaka wa 1990, kuva icyo gihe akaba atarongeye gukora imibonano mpuzabitsina, kandi nta n’undi mugabo yigeze ashaka.

Amafoto arimo abana bafite virusi yagabanyirijwe urumuri ku mpamvu z’umutekano wabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages