Abantu batari bake bafata amenyo nka rumwe mu ngingo zitabwaho harebwa uburanga, nyamara ku rundi ruhande kuyafata neza birabagora, cyane ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zigira uruhare rukomeye mu iyangirika ryayo baba batazizi ngo bafate ingamba zo kuyitaho neza.
Dore zimwe mu mpamvu eshanu zashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa She Knows rwagiriye inama abantu y’uburyo bakwita ku menyo yabo.
Gukoresha uburoso bwoza amenyo inshuro nke
Mu mpamvu zikomeye zigira uruhare rukomeye mu kwangiza amenyo harimo gukoresha uburoso bwoza amenyo inshuro nke: iyi ni impamvu ihatse izindi, kuko byagaragaye ko kudakoresha uburoso bw’amenyo mu isuku yayo bigira uruhare mu gucukuka kwayo ( carie dentaire), bikagira n’uruhare mu kwangirika kw’ishinya.
Nubwo abantu benshi bakoresha uburoso inshuro ebyiri ku munsi mu buryo buhoraho, kubukubisha amenyo cyane bigira ingaruka zitari nziza kuko bishobora kwangiza ishinya, bityo iyangirika ryayo rikagira ingaruka mbi ku menyo. Burya gukuba umuntu ntaba akwiye kuyakubana ingufu ahubwo icy’ingenzi ni uko abikora inshuro nyinshi, gahoro kandi mu buryo buhoraho.
Imiti ikoreshwa mu koza amenyo
Hari amoko atandukanye y’imiti ikoreshwa mu kwita ku isuku y’amenyo, akenshi ikoreshwa hagamijwe guha amenyo isura y’umweru kurushaho; uko iyi miti isumbanya ubushobozi ni na ko ingaruka ishobora gutera ku iyangirika ry’amenyo zinyuranye kandi zisumbanya ubushobozi.
Abakoze ubushakashatsi kandi basaba abantu kwirinda kurya cyane ibiribwa biha isura y’umuhondo amenyo (amavuta n’isukari byinshi, ikawa) aho guharanira gushaka imiti iyahindura umweru. Urubuga She Knows rwagiriye inama abantu rugira ruti” Ntibikwiye ko amenyo yanyu aba umweru kurusha amaso yanyu”.
Gushyira amaherena ku munwa
Muri ibi bihe abantu basigaye bishyira amaherena ahantu hose hashoboka ku mubiri, ku buryo badatinya no kuyashyira ku munwa. Amaherena y’ibyuma ashyizwe ku munwa agira uruhare mu kwangirika kw’amenyo, kabone nubwo yashyirwa ku rurimi, cyangwa se ku minwa nyirizina (lèvres); inshuro nyinshi aya maherena akuba ku menyo ndetse akaba yanakomeretsa ishinya bityo ubwiza bw’amenyo yawe bukahasigara.
Guhekenya amenyo
Aka ni akamenyero katari keza gakunda kugirwa n’abantu akenshi bitabaturutseho, bakayahekenya nk’igihe barakaye, bananiwe cyangwa se banasinziriye ku buryo ubwabo batamenya ko bayahekenye.
Uku guhekenya amenyo rero byangiza cyane ishinya kandi ishinya ari yo ifashe amenyo, iyangirika ryayo rigira ingaruka zitari nziza zigera no ku menyo.
Kwivuza magendu
Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora kukwangiriza amenyo mu buryo utakekaga. Akenshi abantu iyo bagize ikibazo cy’amenyo batinya kwikoza kwa muganga wemewe kandi ubifitiye ubushobozi kubera gutinya ko baza guhura n’ububabare bukabije buturuka mu kuvura amenyo, bityo bagahitamo kwirwariza. Nubwo babikora gutyo ariko, baba bihemukira kuko hari ubwo bahura n’ingaruka zikomeye zirimo kuyatakaza burundu.
Twegeranya izi mpamvu, ntitwirengangije ko hari n’izindi nyinshi, gusa She Knows yagaragaje ko izi ari zimwe mu zikomeye nubwo abantu batazitaho cyane, bakirengagiza ko zabambura uburanga bwabo.
Inkuru dukesha: UMUGANGA.com


















TANGA IGITEKEREZO