Mu gusuzuma amaraso aba yatanzwe n’abagiraneza ngo afashishwe indembe ziyakenye yizewe, indwara y’umwijima bigaragara ko ikunze gusangwamo.
Uwisanga Agnes, ukuriye ishami risuzuma amaraso mbere y’uko ahabwa abarwayi, asobanurira IGIHE ibyo gusuzuma ubuziranenge bw’amaraso aba yatanzwe, anamara impunge abayahabwa ko amaraso asuzumwa kuburyo buhagije, yagaragaje ko indwara y’umwijima ikunze kugaragara mu maraso y’abatanga amaraso.
Uwisanga atangaza ko mbere y’uko umurwayi ahabwa amaraso abanza gupimwamo uburwayi butandukanye, harimo agakoko gatera SIDA, umwijima wo mu bwoko bwa B na C, indwara ya mburugu n’ubundi burwayi bushobora kwandurira mu ihererekanya ry’amaraso.
Uwisanga Agnes avuga ko tugendeye ku bipimo by’umwaka wa 2011 mu bantu bose batanze amaraso 0.5% bagaragayeho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, umwijima wo mu bwoko bwa C wari 2.9%, naho umwijima wo mu bwoko bwa B bari 1.6% mu gihe abarwayi ba mburugu bari 1.8%.
Uwisanga agaragaza ko indwara y’umwijima iza ku mwanya wa mbere isangwa mu maraso bitewe ni uko abantu benshi bataragira umuco wo kwipimisha umwijima, nyamara ngo ukurikiranwe hakiri kare ushobora gukira, mu gihe iyo wakurenze ushobora kwica.
Ku birebana n’itangwa ry’amaraso mu Rwanda, Dr. Kimenyi Peter, umuyobozi w’Ishami rya Kigali rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, avuga ko kugeza ubu u Rwanda rugerageza kubona unite/ml z’amaraso ziri hagati y’ibihumbi 35 000 n’ibihumbi 40 000 ku mwaka.
Kimenyi atangaza ko nta kibazo u Rwanda ruragira rwo kuba hari umurwayi wakenera amaraso akayabura.
Ariko Kimenyi agaragaza ko hakigaragara ikibazo cy’uko ibitaro byose mu Rwanda bitaragira ubushobozi bwo kwibikira amaraso, bitewe ni ikoranabuhanga riri hejuru risabwa. Ariko icyiza kigaragara muri buri ntara y’u Rwanda hari ikigo gishinzwe gutanga amaraso no kuyapima mu rwego rwo kureba ubuziranenge bwayo, kuburyo ahabwa abarwayi adakemangwa.
Ibindi bibazo bigaragazwa ni umubare muto wabatanga amaraso amaraso bafite ay’ubwoko bwa O, abafite ayo muri ubwo bwoko bagashishikarizwa kuyatanga bagatabara ubuzima bw’indembe zaba ziyakeneye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Vitamine D iva ku mirasire y’izuba ishobora kuvura Asima
20.05.2013 |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |