Umugabo witwa Kamana Saveri wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, akoresha ingoma mu kuvura abarwayi kandi bemeza ko bahita bakira.
Uyu umuvuzi gakondo asa n’utandukanye n’abandi bakora uyu mwuga batari bake kuko mu buvuzi bwe avangamo no kuvugiriza ingoma abarwayi maze bagakizwa n’umurishyo yakubise.
Kamana yemeza ko umurishyo w’ingoma ari kimwe mu miti ikomeye ya Kinyarwanda kuko ngo usanga hari abantu benshi bamugana banatanga ubuhamya ko banakize.
Usanga ku isaha ya saa sita na saa cyenda z’amanywa ariho akora aka kazi. Iwe mu rugo haba hari abantu barenga nibura 10 baje kwivuza, abavugiriza ingoma nabo baririmba indirimo zifitemo amagambo arimo n’avuga Imana ariko Kamana avuga ko baba badasenga ahubwo ngo ni ubuvuzi bwa gakondo.
Ntibyoroshye kwiyumvisha uburyo umuntu ashoborora kuvurwa n’ingoma, hari ababifata nk’ibitangaza. Nyamara Kamana uyivurisha asanga atari igitangaza kuko ngo ari umuti nk’uwundi nubwo adashobora kuvuga uburyo ayivurisha. Agira ati : “Hari uburyo jye mvuza ingoma umurwayi agakira ariko si buri wese wayivuza ngo abarwayi bakire. Sinavuga uko nyikoresha kuko ari ibanga”.
Kamana avura ahanini indwara yita iza Kinyarwanda zirimo amarozi y’amatamirano, amarengano ndetse n’amatererano. Nubwo uyu mugabo ari mu ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo, hari abamufata nk’umurozi kubera uburyo avuramo ariko we arabihakana.
Agira ati : “sindoga ndavura bagakira, abavuga ko ndoga ni abatamenya neza kuko nta muntu ndaroga”.
Hari abantu batandukanye bemeza ko bavuwe n’uyu mugabo. Uwizeyimana Pion ni umwe muri bo, avuga ko yazanywe kuri uyu mugabo adashobora kugenda no guhumeka neza ariko nyuma y’iminota 30 yahise akira kandi yari amaze umwaka yivuriza mu bitaro bikomeye nk’ibya Kabgayi n’ibya kaminuza by’i Kigali CHUK ariko bakabura indwara.
Agira ati : “baje bampetse, nyara amaraso, nduka amaraso, inda yanjye yari imaze umwaka ibyimbye ndetse n’amaguru yose ariko akimara kumpa umuti banavugije ingomba nahise nkira”.
Kamana aganwa n’abantu b’ingeri zose baturutse imihanda yose mu gihugu. Atunzwe n’ubu buvuzi gusa, aho aba ari kuhubaka inzu nini kandi igezweho ayikesha uyu mwuga.
Rekeraho Emmanuel, perezida y’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo avuga ko ubuvuzi bukoresheje ingoma bwemewe na OMS ; ishyami rya loni ryita ku buvuzi.
Inkuru ya Kigali Today
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
|
Enuresie nocturne indwara itera kunyara ku buriri
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |